Tour Du Rwanda 2021 yatwawe n’umusore wo muri Espagne

webmaster webmaster

Cristian Rodriguez ukomoka mu Gihugu cya Espagne akaba akinira Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda y’umwaka wa 2021, yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda.

Cristian Rodriguez ukomoka mu Gihugu cya Espagne ni we watwaye Tour Du Rwanda

Rodriguez  yegukanye agace k’uyu munsi wa nyuma w’isiganwa kareshya na Km 75.3.

Abasiganwa bahagurutse  i Rebero kuri Canal Olympia banyura Rwandex, mu Kanogo n’i Nyamirambo Kwa Mutwe, bazenguraka inshuro eshatu, Cristian Rodriguez yakoresheje 2h05’06’’.

Yaje imbere ya Piccoli James (Israel Start-Up Nation) yakoresheje 22h50’08’’ na Hoehn Alex (Wildlife Generation Pro) yakoresheje 22h50’42’’.

Uyu musore w’imyaka 26 ni umwe mu bakinnyi 12 bakomeye bakinnye amasiganwa atatu akomeye ku Isi bitabiriye Tour Du Rwanda y’uyu mwaka.

Yakinnye Giro d’Italia mu 2016 na 2017 ndetse na Vuelta a España mu 2018 na 2019.

Yambaye umwenda w’umuhondo kuva kuri etape ya gatandatu, aho yawufashe nyuma y’agace kasorejwe Norvège kegukanywe na Rolland Pierre, Umufaransa ukinira B&B Hotels.

Umwenda wari umaze igihe ufitwe na Eyob Metkel wo muri Eritrea akaba akinira Terengganu Cycling Team.

Ni Umunyaburayi wa mbere utwaye Tour Du Rwanda ikinwa ku rwego rwa 2.1.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW