Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Uburyo abafana ba Chelsea FC mu Rwanda bubatse icyizere na yo kugera ubwo isigaye ibaha ibikoresho
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Uburyo abafana ba Chelsea FC mu Rwanda bubatse icyizere na yo kugera ubwo isigaye ibaha ibikoresho

webmaster webmaster 03/05/2021 2:21

Kuri uyu wa gatanu ubuyobozi bw’abafana ba Chelsea FC mu Rwanda bwamuritse ibikoresho bitandukanye bahawe n’iyi kipe yo mu Bwongereza mu rwego rwo kwereka abafana bayo baba mu Rwanda ko ibazirikana ko kandi abafata nk’inkingi zamwamba mu bafana b’imena ifite ku mugabane wa Africa.

Kalisa Fidel ni we uyobora abafana ba Chelsea mu Rwanda muri iyi minsi

Chelsea  ni ikipe y’ubukombe ku mugabane w’Iburayi kuko imaze imyaka 117 yabonye izuba mu w’i 1904.  Muri uyu mwaka w’imikino araharanira kugumana umwanya wa kane wa Shampiyona.

Iyi kipe iba mu murwa mukuru w’Ubwongereza i Londres niho yakirira imikino yayo kuri Stade Stanford Bridge ijyamo abafana 40,834.

Mu Rwanda Chelsea FC ihafite abafana ibihumbi 21 birenga biyandikishije. Mu Ntara y’Iburengerazuba haba abafana barenga ibihumbi 3.500, muri bo mu Karere ka Rusizi habarizwa abarenga 400.

Umujyi wa Kigali ni wo urimo abafana benshi ba Chelsea.

Abafana ba Chelesa mu Rwanda bagiye ku rutonde rwa Fan Club zemewe za Chelsea mu Ukwakira 2019.

 

Ikiganiro kihariye Kalisa Fidel umuyobozi w’abafana ba Chelsea mu Rwanda yahaye Umuseke…..

Umuseke: Murakoze guha ikiganiro cyihariye ikinyamakuru Umuseke.

- Advertisement -

Kalisa Fidel: Murakoze namwe kutwakira mu kiganiro cyanyu mwageneye Sports muri rusange.

Umuseke: Wageze mu buyobozi bwa Fan Club ya Chelsea ryari?

Kalisa Fidel: Eeee ko ari kera ra! Nageze mu buyobozi bwa Fan Club muri 2009

Umuseke: Ni iki Chelsea FC yageneye abafana bayo baba mu Rwanda, mara amatsiko abakunzi bayo

Kalisa Fidel: Yes, Chelsea yohereje ibintu byinshi bitandukanye ariko mu byo yazanye hari amakarita azajya aranga abanyamuryango ba Chelsea bemewe mu Rwanda, harimo imyambaro ya Chelsea…  Iyi karita ntabwo izagurishwa tuzayiha umunyamuryango wa

Chelsea wemewe wujuje ibisabwa kuko abakunda Chelsea mu Rwanda bose siko tubafite nk’abanyamurwango, kuko kwemerwa nk’umufana bifite inzira bicamo.

Umuseke: Kuki Ikipe ya Chelsea yahisemo kugenera abafana bayo mu Rwanda izi mpano hakurikijwe iki?

Kalisa Fidel: Ohhh! Bareba ibintu byinshi bitandukanye harimo ibikorwa mukorera imbere mu gihugu cyane cyane bifatika mukora nka Fan Club.

Umuseke: Abafana ba Chelsea mu Karere ka Africa y’Ibirasirazuba, mu Rwanda mwaza ku mwanya wa kangahe?

Kalisa Fidel: Iyi kipe irakomeye cyane bitewe n’ibigwi ifite ku mugabane w’Iburayi, gusa umbajije ikibazo ntari niteguye ko umbaza ariko nk’uko wari ubimbajije muri EAC mu

Rwanda abafana ba Chelsea baza nko ku mwanya wa kabiri ariko nta bushakashatsi bwimitse burakorwa, uduhaye umukoro wo kubitekerezaho ubutaha tuzabikurkirana neza tuzakubwira ariko umwanya wa kabiri ntitwajya munsi yawo.

Umuseke: Mufite abafana bangahe mu Rwanda?

Kalisa Fidel: Dufite abafana barenga ibihumbi 21 mu gihugu hose, mu Mujyi wa Kigali niho dufite abafana benshi kurusha ahandi. Mu Ntara y’Iburengerazuba hari abafana barenga 3,500. Mu Karere ka Rusizi twahabaruye abafana biyandikishije bemewe barenga 400.

UMUSEKE: Impano ikipe ya Chelsea yageneye abafana bayo baba mu Rwanda bisobanuye iki kuri Fan Club yo mu Rwanda?

Kalisa Fidel: Murakoze cyane, twe iyi mpano twagenewe na Chelsea byatweretse ikizere ikipe ya Chelsea ifitiye abafana bayo baba hano mu Rwanda, ikizere ibikorwa dukora nka Fan Club.

Umuseke: Ibikorwa mukora nka Fan Club ya Chelsea mu Rwanda ni ibihe ko wakomeje kuvuga ko yabageneye impano nka Fan Club ishingiye ku bikorwa mukora?

Kalisa Fidel: Yeah, dukora ibikorwa byinshi bitandukanye ariko ibikorwa twakoze byagendeweho duhabwa izi mpano n’amakarita y’Ikipe harimo ibikorwa byo gufasha abatishoboye dukora mu bihe bitandukanye no guhuriza hamwe abafana ba Chelsea, gusa ibyo twakoraga byinshi byabaye bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuseke: Hari abafana batanu ba Chelsea rurangiranwa Didider Drogob wakiniye Chelea ubwo yari mu Rwanda yabemereye kuzareba umukino wa Chelsea byarangiye gute?

Kalisa Fidel: Murakoze ubwo Didier Drogob yazaga mu Rwanda koko hari abafana batanu yemereye amatike yo kureba umukino wa Chelsea ariko murabizi ko Covid-19 yahise ibivanga ariko n’ubu iyo gahunda iracyahari Covid-19 nigabanya umuvuduko abo bafana bazareba uwo mukino ntakabuza.

Umuseke: Bwana Fidel Kalisa urakoze ku kiganiro cyiza ugiranye na Umuseke

Kalisa Fidel: Murakoze namwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kalisa Fidel ni we uyobora abafana ba Chelsea mu Rwanda muri iyi minsi

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere

Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye

Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro

RIB yafunze abayobozi ba koperative banyereje arenga Miliyoni 160Frw

Abagore bo mu Ishyaka Green Party bahize gukomeza kubaka igihugu

webmaster 03/05/2021 2:21 03/05/2021 2:21
Share
Inkuru ibanza Umuhanzikazi Clarisse Karasira na Ifashabayo Dejoie basezeranye kubana akaramata
Inkuru ikurikira Isonga Family igizwe n’abakobwa 3 bavukana binjiranye mu muziki indirimbo ‘Umupangayi’
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye
Imikino Inkuru Nyamukuru
🔴 BASAMBANYE MU RUHAME🔥 APOTRE MUTABAZI AVUZE UKWIYE GUHANWA – ASANGA UMURYANGO WARASENYUTSE 💔💔
UMUSEKE TV
Amajyaruguru : Uturere 3 tugiye kubura umuriro
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere
06/12/2023 2:53

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?