Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko abasirikare b’Abafaransa badakurikiranwaho Jenoside
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko abasirikare b’Abafaransa badakurikiranwaho Jenoside

webmaster webmaster 03/05/2021 8:08

Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye Urukiko kudakurikirana abasilikare b’Abafaransa baregwa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994.

U Rwanda ruvuga ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside bwo bukavuga ko habaheyeho amakosa ya Leta

Kuri uyu wa Mbere Parike y’i Paris yatangaje ko itabonye ibimenyetso byerekana ko ingabo z’Ubufaransa zakoze ibyaha bya Jenoside cyangwa ngo zifatanye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze kandi ko itegeko ryo mu kwa munani 2006 riteganya ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ridashobora gukirikizwa kuko ryabayeho nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda.

Ni yo mpamvu Pariki yasabye ko abasirikare b’Ubufaransa baregwa biriya byaha batakurikiranwa.

Pariki igira iti “Nta bufasha na bumwe bwagaragaye ingabo z’Ubufaransa zatanze mu gihe cy’ubwicanyi, nta nahamwe izo ngabo zifatanyije n’umugambi w’ubugome wari warokamye abakoze Jenoside, nta na hamwe ingabo zifashe zanga gutabara ahakorwaga ibyaha byibasira inyoko muntu hegendewe ku masezerano ya kera.”

Umushinjacyaha Rémi Heitz, w’i Paris, avuga ko mu bijyanye no gutumiza abantu kwisobanura, ‘kuba ingabo zitaratabaye bishobora gufatwa ‘nko gutererana abantu bari mu kaga’, icyo kikaba ari icyaha gishobora gukurikiranwa n’uyu munsi.

Icyemezo cya nyuma ku gushyingura iriya dosiye kizafatwa n’Abacamanza bakuriye urwego rw’ubugenzancyaha, (Juges d’instruction).

 

Abanyarwanda 6 bareze ingabo z’ubufaransa gutererana Abatutsi bakicwa mu Bisesero

- Advertisement -

Anketi zari zaratangiye mu 2005 ziturutse ku birego Abanyarwanda batandatu batanze mu kwezi kwa Gashyantare 2005, bavuga ko abasilikali b’Ufaransa bari mu butumwa bwo kurengera kiremwamuntu mu Rwanda (Turquoise) bafashije abakoze Jenoside.

Mu rwego rwo kubikoraho anketi, Umucamanza Brigitte Raynaud wo mu rwego rw’Ubugenzacyaha yageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2005 guhura n’abatanze ibirego.

Bamubwiye ko abasirikare b’Abafaransa bari muri Turquoise bafashe abagore ku ngufu, kandi ko borohoreje abicanyi kunyereza Abatutsi, ndetse ko banabafashije kubica.

Pparike y’i Paris yatangaje ko itabonye ibimenyetso byerekana ko ingabo z’Ubufaransa zakoze ibyo byaha.

Imiryango itari iya Leta yo isaba ko habaho iperereza ryimbitse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba muri Leta y’Ubufaransa ya kera no mu ngabo bakagaragara hegendewe kuri raporo zasohotse vuba zigaragaza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RFI

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 03/05/2021 8:08 03/05/2021 8:08
Share
Inkuru ibanza Muhanga/Kabgayi: Mu kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri 69
Inkuru ikurikira Rubavu: Umugabo watwitse umwana we ibirenge n’intoki amuziza gucukura ikijumba yatawe muri yombi
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?