Umufana yakubiswe imigeri ibiri ubwo yakoraga ku myanya y’ibanga y’umuhanzi Vinka

webmaster webmaster

Video yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, igaragaramo umuhanzi wo muri Uganda witwa Vinka akubita imigeri ibiri umufana nyuma yo kumukorakora ari ku rubyiniro.

Umuhanzikazi Veronica Luggya wisita Vinka

Uyu muhanzi yari afite ibitaramo ahantu hatandukanye mu gihugu cya Sudan y’Epfo.

Ubusanzwe amazina nyakuri ye ni Veronica Luggya akaba ari umubyeyi ufite umwana umwe, ku rubyiniro arimo kuririmba umufana w’umugabo agaragara ajyana akaboko agakora ku myanya y’ibanga y’uyu muhanzikazi.

Vinka ntazuyaza agaragara mu mashusho amutera imigeri ibiri, nyuma abashinzwe umutekano we bagahita bahagera.

Uyu muhanzikazi ahita yikomereza kuririmba nkaho nta kigeze kiba.

Linda Ikeji wo muri Nigeria uri mu bashyize iyi video kuri Instagram ye, nyuma y’amasaha 20 imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 110.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

https://www.instagram.com/p/CO7dsuHAy8x/

- Advertisement -