Umuryango umwe mu Bushinwa wemerewe kubyara abana 3

webmaster webmaster

Igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko cyemereye abashakana kubyara kugeza ku bana batatu, bikaba bishyize iherezo kuri politiki yo kubyara abana babiri.

Ubushinwa bufite ikibazo cy’igabanuka ry’abaturage kuva hajyaho politiki yo kubyara umwana umwe

Iburo ntaramakuru Xinhua, bivuga ko iyi politiki nshya yasinywe na Perezida Xi Jinping mu nama nkuru y’ishyaka.

Politiki nshya ije nyuma y’uko ibarura rikorwa rimwe mu myaka 10 ryagaragaje ko mu bushinwa ubwiyongere bw’abaturage buri ku gipimo cyo hasi cyane.

Iki kibazo cyatumye Ubushinwa bukomeza gutekereza uko ababyeyi bakongera kubyara abana benshi kugira ngo buhangane n’ikibazo cy’igabanuka ry’abaturage.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kwezi gushize bugaragaza ko mu mwaka ushize havutse impinja miliyoni 12 bigaragaza ko bagabanutse cyane ugereranyije n’abana miliyoni 18 bari bavutse muri 2016, imibare y’abana bavutse ari bacye cyane byatangiye mu myaka ya 1960.

Mu mwaka wa 2016, Leta yari yakuyeho politiki yo kubyara umwana umwe gusa, yemerera imiryango kubyara abana babiri.

Abashinwa benshi ngo bikundira kubyara umwana umwe kuko ari byo bamenyereye bikaba byaratangiye mu 1979.

Umuryango warenzaga umwana umwe wahuraga n’ibihano bikarishye birimo gucibwa amande, gutakaza akazi cyangwa gusabwa gukuramo inda.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

BBC

UMUSEKE.RW