Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Idamange wasabaga kuburanira i Kigali

webmaster webmaster

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Mme Idamange Iryamugwiza Yvonne, rukaba rwatesheje agaciro icyifuzo cye cy’uko inteko iburanisha ikwiye kwimukira i Kigali nk’uko byagenze kuri Paul Rusesabagina.

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 Idamange Yvonne Iryamugwiza yatangiye kuburana mu mizi ibyaha aregwa birimo guteza imvururu cyangwa imirugararo muri rubanda, gutesha agaciro inzibutso za Jenoside, ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’ibindi.

Umucamanza yatangiye abwira Idamange umwirondoro we n’ibyaha aregwa maze Idamange asaba ijambo avuga ko afite inzitizi z’uko urubanza rudakwiye kuburanishwa kuko yamenyeshejwe urubanza bitinze (Idamange yavuze ko yabwiwe ko azaburana none ku wa 4 Gicurasi 2021), asaba ko yahabwa umwanya w’amezi abiri akiga kuri dosiye ye.

Ikindi Idamange yasabye ko ataburanira ku ikoranabuhanga kuko n’ubusanzwe byabangamira abatangabuhamya be bityo bikanorohera abantu kuba bakurikirana urubanza rwe cyane ko ibyo yakoze yabikoze ku mugaragaro ndetse agasaba urukiko rumuburanisha kuva i Nyanza rukajya i Kigali nkuko byagenze mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 20, kuko byakorohera abatangabuhamya be.

Mme Idamange yabwiye urukiko ko muri Gereza ya Mageragere afungiyemo uburenganzira bwe butabirizwa ngo kuko iyo yohererejwe ama-unite ya Frw 500 bamwambura telefone akoresheje nka Frw 150.

Yasabye ko yabona uko avugana n’umuryango we kuko nubwo afunze bidakuraho kuba yavugana n’abana be, yanasabye uburenganzira bwo kuba yavugana n’abantu baba hanze y’igihugu (Diaspora) kuko hari ibyo bashobora kumufasha mu rubanza rwe.

Me Bikorwa Bruce wunganira Idamange nawe yasabye ko ibyo umukiliya we asaba bikwiye guhabwa agaciro

Me Bruce yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko hakwiye gutangwa uburenganzira bungana nk’uko Paul Rusesabagina urubanza rwe rwimuwe rukerekeza i Kigali, ko n’urwa Idamange rukwiye kwimurwa rukaba ari ho rubera mu rwego rwo korohereza abatangabuhamya.

Ati “Mu mategeko abantu bose barangana urukiko ruhe agaciro ubusabe bwa Idamange urubanza rujye i Kigali kandi ntazaburanire ku ikoranabuhanga kuko ryabatengushye (Iburanisha ryahageze isaha yose kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga n’umuriro wabuze).”

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo bagire icyo buvuga ku nzitizi za Idamange, bwavuze ko uregwa ari uburenganzira bwe kunganirwa kandi agahabwa n’igihe cyo kwiga kuri dosiye ye gusa bugasanga igihe cy’amezi abiri cyaba ari kinini byibura hakwiye kubaho ukwezi kumwe yiga kuri iyo dosiye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kwimurira inteko iburanisha i Kigali urukiko ruzabisuzuma rukabifatira umwanzuro kuko nta mbogamizi bubibonamo urubanza rubereye i Nyanza cyane ko n’izindi manza zisanzwe zihabera atari rwo rwonyine ruhabereye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Idamange adakwiye kuvuga ko atiteguye kuburanira ku ikoranabuhanga kuko kuhaburanira byatewe n’icyorezo COVID-19 bityo iyo ritengushye abantu igihe gito rishobora kuba ryakongera rigakemuka, gusa mu gihe icyorezo cyaba kigenjeje macye urubanza rushobora kuba imbonankubone nta kibazo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku kijyanye n’uburenganzira bwa Idamange butubahirizwa, ko igikuru ari uko hari ubwuharizwa, ngo ikibazo ni uko yavuga ko nta na bucye yemererwa naho ibindi byo habaho kuganiriza ubuyobozi bwa gereza ibyo avuga bikaba byakemuka.

Buti “Ibindi urukiko rwafata icyemezo cyarwo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rusanga nyuma yo kuvuga ko Idamange yamenyeshejwe ko azaburana ku wa 4/05/2021 atari byo ahubwo yarabimenyeshejwe ku wa 29/04/2021 bityo adakwiye kubiheraho avuga ko ataburana kuko yabimenyeshejwe bitinze.

Naho inzitizi yagaragaje zo kutaza kuburanira i Nyanza kubera Icyorezo COVID-19 n’ibindi urukiko rusanga urubanza rudakwiye kujya i Kigali ruvuye i Nyanza kuko n’izindi manza zibera i Nyanza nta kibazo bityo ntirwava ku cyiciro cyarwo kuko runafite ibyumba bihagije.

Rwavuze ko gereza ifite abacungagereza benshi bashobora kuba bazana Idamange i Nyanza nibiba ngombwa akaba yazanwa gufungirwa yo.

Urukiko rwavuze ko rufite icyizero ko icyorezo kizaba cyagengenje macye naho gusaba ko urubanza rwajyanwa i Kigali agendeye ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be, ngo ntaho bihuriye kuko urubanza rwa Rusesabagina rwari ruhuriyemo abantu benshi barimo n’abaregendera indishyi.

Urukiko ruvuga ko i Nyanza hagendwa nta kibazo n’abo batangabuhamya Idamange avuga ngo bazaze gukurikira iburanisha nta kibazo (kuko no mu rukiko harimo abantu baje gukurikira iburanisha).

Idamange kuvuga ko hari uburenganzira yimwa urukiko rwavuze ko ari uburenganzira bwe kuba yahabwa ibyo amategeko amwemerera bityo akibazo azongera kugira ngo ajye akibwira Abavoka be bamufashe kuba cyakemuka.

Urukiko rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko urubanza rwe ruzasubukurwa ku wa 15/06/2021 ababuranyi bose n’abandi bashaka gukurikira iburanisha bari ku cyiciro cy’urukiko i Nyanza urubanza rukaza imbonankubone aho kubera ku ikoranabuhanga.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA