Abafite ubukwe ibyo bakwiye kumenya ku mabwiriza ajyanye no gusaba no kwiyakira

webmaster webmaster

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza ajyanye no Gusaba mu bukwe no kwiyakira bijyana na byo, ufite ubukwe azajya abimenyesha ubuyobozi mbere ho iminsi 5.

Ubukwe bwa Kinyarwanda imitako ijyanye no Gusaba no gukwa (Photo VOA)

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi yemeje ko imihango yo Gusaba no Gukwa mu bukwe bwa kinyarwanda isubukuwe ariko amabwiriza ajyanye na byo akazagenwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Amabwiriza yasohotse mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko imihango yo Gusaba no Gukwa igihe ibereye mu rugo itagomba kurenza abantu 30 bayitabira naho yabera muri hotel cyangwa mu busitani ikatibarwa na 30% by’ubushobozi bwo kwakira iyo hoteli cyangwa ubusitani bifite.

Hombi ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zigomba kubahirizwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abafite ubukwe buzabamo imihango yo Gusaba no Gukwa bagomba kubimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge nibura mbereho iminsi 5 kugira ngo hakurikiranwe ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ingamba zo kurwanya Covid-19.

Abafite hoteli cyangwa ubusitani byakira ubukwe bagomba gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bagaragaze ko abitabiriye ubukwe bose bipimishije Covid-19 kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko ari bazima.

Iyi Minisiteri yanatangaje igihe Imirenge 2 yari muri Guma mu Rugo izayiviramo. Imirenge ya Rwamiko muri Gicumbi n’uwa Bwishyura muri Karongi guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021 irava muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW