Baratabariza umwana utagira umwenge usohora imyanda iva mu mubiri

webmaster webmaster

*Abaganga bawushyize ku nda ariko ntibyatanze igisubizo kirambye
*Umwana bagenzi be bamuha akato kuko umwanda uhora usohoka

Kirehe: Umubyeyi witwa Rubayiza Vincent washakanye na Nyiramugisha Jacqueline bo mu Murenge wa Nyamugari, Akagari ka Kazizi, Umudugudu wa Jyambere mu Karere ka Kirehe aratabariza umwana we w’umuhungu umaze imyaka itatu afite ikibazo gikomeye cyo kuba nta hantu yitumira agira.

Uyu mwana ntashobora kujya ku ishuri kubera uburwayi afite bumutera ipfunwe bukanatera bagenzi be kumuha akato

Uyu mwana yavutse nta hantu yitumira agira, Abaganga bagerageza gukora ibishoboka byose biranga ngo bahashake, bahitamo guca umwenge hafi y’urubavu rwe akaba ariho asohorera umwanda.

Rubayiza akaba Se w’uyu mwana yabwiye Umuseke ko yagerageje kumuvuza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamugari cyo muri ako Karere ariko na cyo kimwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari na byo byafashe umwanzuro wo guca umwenge hafi y’urubavu kuko nta bundi buryo bwari buhari.

Rubayiza avuga ko abonye abagiraneza bamufasha kuvuza uwo mwana yakira, akabaho yishimye.

Yavuze  ko yagerageje kumujyana mu ishuri ry’inshuke kuko yari ageze igihe cyo kwiga, maze abandi bana bakajya bamuha akato ndetse na we bikamutera ipfunwe agahora yigunze biza kurangira avuye mu ishuri.

Ati “Kubera ikibazo ahorana abantu baramwinuba kubera kwitaho umwanda buri kanya buri kanya. Ntabwo ajya asabana n’abandi bana, akigunga.”

Uyu  mugabo kimwe n’umuryango we basanzwe bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe gishyirwamo abakennye cyane, bakaba nta sambu cyangwa undi mitungo bafite ku buryo  bagurisha ngo bavuze umwana wabo.

Rubayiza avuga ko ku munsi umwe uyu mwana ashobora gukoresha umuti umwe w’isabune (ugurwa Frw 1000), ibintu abona ko ari imbogamizi cyane ko n’ubusanzwe barya ari uko yabonye aho aca inshuro.

- Advertisement -

Kugeza ubu avuga ko atarasubira ku Bitaro byari byagerageje kwita kuri uyu mwana kuko yasanze bisaba ubushobozi bwinshi ahitamo kubyihorera.

Ababyeyi b’uyu mwana bavuga afite imyaka itatu, ariko akagaragara nk’umuntu ukuze kubera ikibazo cy’imibereho mibi kuko akenshi ngo ibyo ariye ahita abisohora bikagira ingaruka ku mikurire ye.

Babwiye Umuseke ko yihagarika mu buryo busanzwe, ikibazo afite ari icyo gusohora ibyo yariye (kwituma).

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe, MUKANDARIKANGUYE Gérardine, yabwiye Umuseke ko uyu mubyeyi yazegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze akabagezaho ikibazo afite.

Ati “Ntabwo akwiye guherana umwana mu rugo ngo yabuze ubushobozi. Ari Ikigo Nderabuzima cyamufasha, ari Umurenge wamufasha ntabwo byamusaba ko aza ku Karere, ashobora gufashirizwa muri izo nzego, akabona uko ajya ku Bitaro bimworoheye akava no ku Bitaro akomeza CHUK niba agifiteyo rendez-vous bitarinze bimugora. Aragirwa inama yo kwegera inzego z’ibanze.”

Hagize uwifuza gufasha uyu mwana yabona ababyeyi be kuri iyi nomero 0783586574.

Umunge usohora imyanda Abaganga bawushyize ku nda ariko nta gisubizo kirambye byatanze

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW