Burundi: Abantu 18 bapfiriye mu gitero cy’abantu batazwi batwitse imodoka 2 barimo

webmaster webmaster

Abantu cumi n’umunani baguye mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro muri Komine Rutegama, Intara ya Muramvya mu Burundi, amakuru avuga ko 16 bapfuye ubwo imodoka ebyiri barimo zatwitwaga n’abantu batazwi.

Abitwaje intwaro batwitse imodoka ebyiri

Amakuru y’Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ni uko byibura abantu 18 ari bo baguye mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021 ku musozi wa Nyarunazi, muri Komine Rutegama ku muhanda wa Muramvya – Gitega.

Umwe mu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abantu bane ni bo bonyine barokotse muri izo modoka ebyiri. Imirambo 16 iri ku Bitaro Bikuru i Muramvya.”

Ayo makuru kandi yemezwa n’abandi bantu barimo umugabo bakuye muri izo modoka zatwitswe.

Yagize ati “Njyewe ubwanjye n’amaso yanjye niboneye imirambo 15 turimo duterura abahasize ubuzima.”

Abatuye ahabereye igitero bavuze ko hari umugabo n’umugore we barashwe n’aba bagizi ba nabi mu gihe barimo bahunga abashinzwe umutekano.

Uwatanze amakuru yavuze ko “Bashobora kuba bibwiye ko babwira abashinzwe umutekano inzira banyuzemo bahitamo kubica, uyu mugabo n’umugore bari bavuye mu munsi mukuru bahurirana n’aba bicanyi.”

Kugeza ubu abategetsi b’u Burundi ndetse n’Igipolisi ntibatangaje imibare y’abapfuye. Stany Niyimbona uyobora Komine Rutegama bikiba yari yemeje ko abantu babiri bapfuye naho batanu barakomereka.

Igipolisi cyo cyahisemo kwandika kuri Twitter ya Minisiteri y’Umutekano kivuga gusa ko hapfuye abantu ariko ntibatangaza imibare.

- Advertisement -

Iri tangazo ryavugaga ko habaye igitero cy’iterabwoba ku modoka zitwara abantu n’ibintu cyahitanye abantu abandi barakomereka  mu Ntara ya Muramvya werekeza i Gitega iperereza rikaba rigikomeje.

Amakuru ava mu baganga avuga ko abantu 8 bakomeretse. Ibitaro bya Kibimba muri Komine Giheta mu Ntara ya Gitega byakiriye batatu, batatu barwariye ku bitaro bya Kibuye bya Komine Bukirasazi mu gihe abandi babiri bari kuvurirwa i Muramvya.

Muri Gicurasi ikindi gitero nk’iki cyaguyemo abantu 13 barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Burundi, FDNB cyabereye ku muhanda Gitega-Muramvya (ahitwa Burambana).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo:VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW