Burundi: Perezida Ndayishimiye yavuze isengesho ryo Kwicuza ibyaha imbere y’abaturage

webmaster webmaster

Ku munsi wo kwizihiza umwaka ushize Perezida Evariste Ndayishimiye abaye Umukuru w’Igihugu, yagaragaje kwicuza ibyaha no gusaba imbabazi ku bitarakozwe neza mu buyobozi bwe, akaba yeretse Imana ko yamuhaye akazi katoroshye bityo asaba ko agakora neza kimwe b’abamufasha.

Evariste Ndayishimiye yasabye imbabazi ku byaha bikorerwa mu Burundi

Evariste Ndayishimiye yabivuze ku munsi wa kabiri w’amasengesho abera ku Murwa Mkuru wa politiki, i Gitega akaba asozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021.

Yagize ati “Dawe mwiza turagushimiye ko utaretse abana bawe ari bo Barundi, naho turi abahemu “ibigaba”, ntitwari dukwiye kuza aha mu bwiza “nyonga” bwawe, twateshutse ku mategeko yawe, turihumanya, duhonyora uburenganzira bw’inshuti kandi tuzi ko tuvukana muri wowe Mana Mubyeyi.

Rimwe na rimwe dushukwa na Sekibi tukarenga ku mutima nama waturemanye, turabiba urwango, turangana, turatotezanya, ndetse tukanakwibagirwa tukirukira izindi Mana, mu Bapfumu, tuhumanya igihugu cyacu imbere y’abayobozi ntibabashe gukorera abo bashinzwe gukorera, turagusabye ngo uduhe umutima wo kubabarira.

Nanjye ndagushimira ko wantumye mu bantu bawe ngo mbayobore, ariko Dawe nawe urabizi ko inshingano wampaye zitoroshye. Ndagushimira ko wampaye abamfasha izo nshingano, uduhe umutima umwe dukore tuzi ko dukorera hamwe, twubaka igihugu cyawe.”

Yasabye Imana guha umutima ureka kwihorera abawufite.

Muri ayo masengesho yatanguye ku wa Kane, Archevêque Simon Ntamwana, wa Diyoseze ya Gitega, yasabye Abayobora u Burundi gufata abaturage kimwe aho kubavangura, ndetse asaba Evariste Ndayishimiye ko mu myaka iri imbere ibintu byazaba byiza kurushaho.

Ati “Ndabinginze mwese mu izina ry’abavandimwe banyu, Abahutu, Abatwa, n’Abatutsi ndabibwira Abakuru b’igihugu cyacu, mudukunde mudatoranya, ahubwo mwegeranya (muhuza abantu), kugira ngo mwuzuzanye.”

Yasabye Abarundi kurangwa n’urukundo, bagasangira ibihari kandi bagafashanya nk’Abarundi mu bibazo basangiye.

- Advertisement -

Tariki 18 /06/ 2020 nibwo Ndayishimiye Evariste yatangiye manda y’imyaka 7 asimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba Perezida Ndayishimiye kubwira Imana ibyo ayibwira ariko akanibuka guhana abagaragara muri bene ibyo bikorwa bibi birimo n’ubwicanyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Evariste n’umugore we bagiye gusoza ariya masengesho
Evariste asaba Imana guha umutima wo gukorana ku Bayobozi yamuhaye ngo bamufashe mu kazi ke

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW