Gasabo: Abantu 8 bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

webmaster webmaster

Polisi y’Igihugu  ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena2021, yeretse Itangazamakuru abantu 8 bari mu bikorwa byo kugorora umubiri (Sauna massage) mu nyubako yitwa Golden Palms SPA iherereye  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri I.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda Chief Inspector of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko amakuru yo gufata bariya bantu bayahawe n’abaturage

Ni mu gihe imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki 31 Gicurasi ivuga ko Piscine (swimming pool) na spas (Sauna) zizakomeza gufunga.

Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

Umwe mu bafashwe  ari na we nyiri iyi nyubako witwa Musengimana Grace yavuze ko atari azi ko zigifunze bityo ko habayeho kudasobanukirwa n’imyanzuro yavuye mu nama y’Abaminisitiri.

Ati “Natekerezaga ko mu mabwiriza mashya aherutse gusohoka yo kurwanya COVID-19 bazifunguye, ndasaba imbabazi ngira inama na bagenzi banjye bakora ibinyuranyije n’abawiriza yo kurwanya iki cyorezo ko babireka.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo Shema Jonas, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho  zo kwirinda Covid-19 abibutsa ko icyorezo cyigihari.

Yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 ntikirarangira, kuba imbare y’abandura igabanuka birava mu musaruro w’ingamba zashyizweho zo kurwanya iki cyorezo.”

Yakomje agira ati “Hari ibikorwa bimwe byafunguwe hakaba n’ibindi bitarafungurwa ibitarafungurwa bifatwa nk’ibitemewe birimo na Sauna Massage kuko bikorerwa mu cyumba gito kandi kinashyushye kwanduzanya byakoroha akaba ari na yo mpamvu zigifunze.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda Chief Inspector of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko amakuru yo gufata bariya bantu bayahawe n’abaturage.

- Advertisement -

CSP Afrika yibukije abaturarwanda ko kubahiriza amabwiriza ajyanye na COVID-19 ari ngombwa  kuko kuyakerensa ari intandaro yo gusubiza abantu muri Guma mu Rugo.

Yashimiye  abaturage badahwema gutanga amakuru, aboneraho kwibutsa abarenga kuri aya mabwiriza ko Polisi ku bufatanye n’abaturage itazabura  gufata abayarengaho.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade Amahoro barigishwa, bipimisha COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande nk’uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 abiteganya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW