Gatsibo/Ngarama: Abaturage barinubira Poste de Santé idakora buri munsi bakivuza magendu

webmaster webmaster
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyarubungo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo ngo bababajwe no kuba baregerejwe Poste de santé ariko ikaba idakora buri munsi,ibituma ngo hari abahitamo kujya kwivuza magendu.
Ibitaro bya Ngarama n’ibyo bitanga Abaforomo kuri izi Poste de Sante.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo butari bukizi ariko ko bugiye kugikurikirana bityo poste de santé igakora icyo yashyiriweho.
Abinubira kubona poste de santé ya Nyarubungo nk’abaringa kubera ko idakora buri munsi, bavuga ko ntawe ujya inama n’indwara, bityo ko bagafashijwe ikabaruhura imvune bagiraga bagiye kwivuriza ahandi, ndetse kubwiyompamvu bikaba bituma hari abahitamo kuyoboka magendu n’ubwo ingaruka zizwi.
Aba baturage bavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kugira Poste de Sante ariko ntibabone ubuvuzi bw’ibanze.
Uretse aba ,hiyongeraho ikigo cy’’ishuri cya Gs Nyarubungo nacyo gituriye iri vuriro , bamwe mu banyeshuri bavuga ko imikorere nkiyi ibangamiye imyigire kuko ngo iyo hari urwaye bimusaba kujya I Ngarama ku bitaro.
Kantengwa Mary , Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku murongo wa telephone yavuze ko ikibazo cy’iyi poste de santé idakora buri munsi batari bakizi, bityo ko bagiye kugikurikirana kuko mu bisanzwe amavuriro y’ibanze yakagombye gukora buri munsi uretse mu masaha ya n’ijoro.
Iyi poste de santé ya Nyarubungo imaze imyaka itatu itanga service z’ubuzima ,nubwo abaturage basaba ko yakora umunsi kuwundi . Amakuru atangwa n’ ishami ry’ubuzima mu karere ka Gatsibo avuga ko ikibazo ari ubuke bw’abaforomo buboneka ku kigo nderabuzima cya Ngarama dore mubisanzwe ari nacyo cyohereza abajya kuhakorera .
Hirya no hino Karereka Gatsibo, Abaturage bavuga ko imikorere yama Postés de Sante ikwiriye kuvururwa kuko usibye kudakora buri munsi ahenshi usanga nta na baganga bahari ibintu bituma abarwayi bahahurira n’ibibazo.
Nk’ahitwa mu Gashirira bavuga ko Poste de Santé yaho ikora kabiri mu cyumweru, kuwa kuwa mbere no kuwa gatatu,basaba ko Poste de Santé zakwegurirwa ba rwiyemezamirimo kuko indwara itera idateguje.
Biteganyijwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022 hazongerwa umubare w’abaforomo kuri iki kigo nderabuzima bityo ko bitarenze mu kwezi kwa karindwi k’umwaka utaha iki kibazo ngo kizaba cyacyemuwe muburyo burambye.
Ivomo: Radi0 Ishingiro
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW