Gicumbi: Ibigega bifata amazi y’imvura mu Mudugudu wa Rugerero bifasha abaturage

webmaster webmaster

Mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mukarange mu Kagali ka Rugerero mu Mudugudu wa Rurembo abaturage basenyerwaga n’amazi y’imvura bubakiwe ibigega bifata amazi yayo biciye mu mushinga wa Green Gicumbi .

Abaturage bubakiwe ibigega by’amazi ubu ntabwo bagisenyerwa n’amazi yimvura

Umudugudu wa Rurembo ni umwe mu Midugudu Akarere ka Gicumbi kari katujemo abantu bavuye mu manegeka mu rwego rwo gukura ubuzima bwabo mu kaga ariko nubwo batujwe neza hari amazi y’imvura yavaga ku mabati y’inzu yagendaga asenya ibikorwa remezo birimo  n’imihanda agatwara n’imyaka.

Nyamvura Melanie utuye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagali ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi yavuze ko mbere amazi y’imvura yavaga ku nzu akamanuka hepfo hanyuma akabasenyera, mu bikorwa by’ubuhinzi nabwo kubona amazi yo kuhira bikaba ikibazo.

Ati “Nta mboga twagiraga imbere y’inzu , mbese iki gihe twajyaga nko kuzishakira ahandi ndetse bataranadukorera amazi yavaga ku nzu akamanuka hepfo, aho kugira ngo tuyatege ahubwo akajya gusenya ibikorwa remezo. Aho tumaze kubona ibigega ubu turayasukira, tukayateka hanyuma tukayanywa bisanzwe.”

Nyamvura Melanie yakomeje avuga ko batarabona ibigega hari aho bavomaga kugira ngo bahagere byabatwaraga igihe cy’isaha kuko ari kure, kandi bagatonda umurongo.

Abaturage batangarije Umuseke ko ubu byinshi byahindutse, ngo ntabwo bakirwaza bwaki kuko basigaye barya imboga bahinze imbere y’inzu. Inka zibona amazi kandi ayo batangaga mu kugura amazi abafasha mu bindi bikorwa bibateza imbere.

Nyamvura ati “Nta ntama nagiraga ariko ubu mfite intama eshanu n’ihene eshatu. Umushinga wa  Green Gicumbi waje kuva kera unadufasha mu bujyanama byatumye  tugera kuri byinshi ku buryo hari igihe  tugurisha amazi  amafaranga yabonetse mu kuvomesha tukayagenera umuntu udafite itungo. Umushinga wa Green Gicumbi waraduhuguye, unatugira inama z’uburyo twakwiteza imbere.

Dusabimana Fulgence ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi mu mushinga wa  Green Gicumbi yavuze ko umushinga wubakiye abaturage ibigega byo gufata amazi kugira ngo barwanye isuri yaterwaga nayo iturutse ku yavaga ku mabati ndetse kugira ngo bafashe abaturage kubona amazi yo gukoresha mu mirimo itandukanye.

Ati “Intego yacu ni ukutagira isuri iterwa n’Imudugudu yubakwa.”

- Advertisement -

Yavuze ko amazi yagiye muri biriya bigega akoreshwa mu mirimo itandukanye yo mu rugo, ngo abaturage ahandi bakura amazi yo kunywa barayagura, bityo umushinga ugamije kugira ngo umuturage  agabanye amafaranga yakoreshaga agura amazi.

 Ati “No   mu bikora by’ubuhinzi aya mazi azajya abafasha.”

Dusabimana Fulgence yakomeje avuga ko Ibigega 70  bifite metero kibe eshatu buri kimwe ari byo byagiye bishyirwa kuri  buri rugo rw’umuturage.

Iyo izo metero kibe zimaze kuzura barongera amazi bakayashyira mu bigega biri munsi y’ubutaka, bigera kuri bitanu bifite metero kibe 100.

Umushinga wose wo kubakira abaturage ibigega byo gufata amazi watwaye   miliyoni 189Frw.

Mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni 32 z’amadorari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana  n’ Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), iyi nkunga ikaba ari iyo gushyira mu bikorwa umushinga wo Kubakira Ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku Guhangana n’Ingaruka Zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe’’.

Ni umushinga ukunze gukoresha cyane izina rya Green Gicumbi Project, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA). Uyu mushinga ukazamara imyaka 6.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Bamwe ngo amazi yo mu bigega bayagurisha abandi baturage
Nyamvura Melanie avuze ko mbere amazi yajyaga ateza isuri akanabasenyera

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW