Gicumbi: Umusore yafatanywe agera kuri miliyoni 2.4Frw bikekwa ko yibye umukozi wa SKOL

webmaster webmaster

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki ya 12 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yagaruye Frw 2,477,000 yari yibwe umukozi w’uruganda rwa SKOL, Tuyisingize Pacifique w’imyaka 20 ni we wayasanganywe nta na rimwe arakoruraho.

Uyu musore yasangenywe igikapu kirimo amafaranga yose uko yakabaye

Polisi y’igihugu ivuga ko yafashwe ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko biriya byabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Tuyisingize Pacifique usanzwe ari umutandiboyi (Kigingi) w’imodoka y’uruganda rwa SKOL itwara ibinyobwa, bikekwa ko ariya mafaranga yayibye ubwo bari baje guparika imodoka kuri depo y’uruganda mu Mujyi wa Byumba.

(SP) Jean Bosco Minani yagize ati “Umushoferi avuga ko yajyanye na Tuyisingize gucuruza ibinyobwa bya Skol ahantu hatandukanye mu bakiriya,  bagarutse mu masaha ya saa moya z’ijoro bagiye guparika imodoka nibwo Tuyisingize yasohotse mbere aterura igikapu cyarimo ya mafaranga bari bacuruje ahita acika.”

Yakomeje avuga ko Shoferi abonye ko yibwe yahamagaye telefoni ye agasanga yayikuyeho ahita ahamagara Polisi ayimenyesha avuga ko yibwe.

Ati “Natwe duhita dutangira igikorwa cyo kumushaka nibwo twamenye amakuru ko yagiye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro abaturage baturangira aho yihishe arafatwa.”

SP Minani yavuze ko bakimara kumufata basanze agifite cya gikapu kirimo ya mafaranga bahita bahamagara ba nyiri amafaranga  baraza barayabara basanga yose aruzuye.

SP Minani ashimira abaturage babigizemo uruhare kugira ngo Tuyisingize afatwe.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakanguriye abafite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere.

Ati “Uyu Tuyisingize ni umusore ukiri muto ufite imbaraga zo kuba yakora akiteza imbere cyane ko yari yaragiriwe icyizere agahabwa akazi n’uruganda  rwa Skol none arakekwaho kuhiba. Turakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi kuko ubifatirwamo ugakurikiranwa n’amategeko byaguhama ugahanwa.”

Mupenzi Bonifrida uhagarariye uruganda rwa SKOL mu Karere ka Gicumbi  yashimiye uruharere rwa Polisi mu kugaruza ayo mafaranga avuga ko kuba barayitabaje igahita ibatabarira ku gihe aribyo byatumye ayo mafaranga aboneka.

Ati “Byagaragaraga ko bitoroshye kuba twakongera kubona amafaranga yacu nyuma yo kuyibwa ariko aho tubimenyeshereje Polisi yahise aboneka ku munsi yibiweho, ni ibintu dushimira Polisi y’u Rwanda. Ndibutsa n’abandi ko mu gihe bahuye n’ikibazo runaka bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.”

Tuyisingize yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo hokorwe iperereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW