Guverinoma ya Uganda yashyizeho Guma mu rugo

webmaster webmaster

Guverinoma ya Uganda yashyizeho Guma mu Rugo nyuma y’ubwiyongere bw’ubwandu n’impfu za Covid-19 mu gihugu mu minsi mike ishize.


Izi ngamba nshya zatangajwe ku munsi muri Uganda hapfuye abantu 42 mu gihe 1000 bo banduye.

Mu mabwiriza mashya harimo ko ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo zibujijwe. Inzego z’umutekano, abakora mu bikorwa by’ubutabazi n’abandi batanga serivisi z’ingenzi barimo Polisi, abashinzwe kuzimya inkongi n’abasirikare nibo bonyine bemerewe gukomeza ingendo.


Aya mabwiriza mashya aje hashize icyumweru hakumiriwe ingendo zihuza uturere, amashuri afunzwe cyo kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi kubera ubwiyongere bw’iki cyorezo.

Izi ngamba zizamara iminsi 42, zitangajwe kandi nyuma y’aho mu kwezi kumwe gusa, abantu 234 bishwe n’iki cyorezo. Iyi Guma mu Rugo yashyizweho yaherukaga mu mezi atandatu ashize.

Mu bikorwa byafunzwe, ikibuga cy’indege cyo ntikirimo. Abanyamahanga bemerewe kwinjira muri Uganda, ni abipimishije Covid-19 gusa. Ubu muri Uganda mu bantu 100, nibura 17 baba banduye iki cyorezo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -