IGP Dan Munyuza yatanze inama zitandukanye ku Bapolisi bari muri Sudani y’Epfo

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS).

IGP Dan Munyuza ku wa Kabiri ubwo yasuraga Abapolisi muri Sudan y’Epfo

Abapolisi yasuye bagizwe n’amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3 buri tsinda rigizwe n’Abapolisi 160, bose bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba.

Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi, ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Mu Ntara ya Malakal naho hari irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 240.

IGP Munyuza yashimiye Abapolisi  akazi keza bakora ko kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Avuga ko yishimiye kuba yasanze bameze neza abasaba kudatezuka ku kinyabupfura ari cyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk’itsinda.

IGP Munyuza yibukije Abapolisi gukomeza kwitondera icyorezo cya COVID-19 ntibirare.

Ati ”Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano.”

IGP Munyuza yakomeje yibutsa abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhora babungabunga ibidukikije aho bakorera.

- Advertisement -

Yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cya Sudani y’Epfo anavuga ko izi nzego zombi z’umutekano zikomeje gushimangira imikoranire.

Ati ”Usibye amasezerano y’imikoranire ari hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani y’Epfo, n’ubundi ibihugu byombi (u Rwanda na Sudani y’Epfo) birishimira imibanire n’imikoranire myiza bifitanye mu nzego zitandukanye nko  mu bucuruzi no mu mutekano.”

IGP Munyuza yakomeje abwira abapolisi ko niyo ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwarangira abapolisi b’u Rwanda bazajya bagaruka muri iki gihugu gufasha igipolisi cyaho kubaka ubushobozi nk’uko biri mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashoje ikiganiro yagiranaga n’abapolisi b’u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda baharanira kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Yasabye aba bapolisi gukomeza gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abayobozi babo mu gihe bamwe muri bo bitegura gusimburwa.

Mu bihe bitandukanye Sudani y’Epfo yohereza abapolisi (ba ofisiye bakuru n’abato) mu Rwanda mu masomo atandukanye ajyanye n’imiyoborere y’abapolisi n’abitegura kuba ba ofisiye bato.

IGP Dan Munyuza yanagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye  muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa.

Uyu muyobozi yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro, by’umwihariko yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Mu minsi ishize Vuniwaqa yasuye abapolisi b’u Rwanda abashima uko bitwara.

IGP Dan Munyuza yasabye Abapolisi kugira indangagaciro n’ikinyabupfura
Abapolisi bamuhaye impano

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW