Ingengo y’imari y’umwaka 2021-2022 ni miliyari 3, 808 menya uko azakoreshwa

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ingano y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021 -2022, ikaba igera kuri Miliyari 3,807 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka

Aya mafaranga yiyongereyeho agera kuri Miliyari 342.2Frw ugereranyije na Miliyari 3,464.8 yari agize ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/2021.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabanje kubwira abagize Inteko ishinga Amategeko uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, akaba avuga ko raporo igaragaza ko bigeze kuri 93%.

Yanababwiye ko ubukungu bw’u Rwanda ubu buhagaze n’uko buziyongera.

Mu mpera z’umwaka ushize bwagabanutse bujya kuri 3.4% munsi ya 0, ariko ubu bukaba bwarongeye kuzanzamuka bugera kuri 3.5% hejuru ya 0.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kuri 5.1% muri uyu mwaka wose n’ubwo hari impungenge z’icyorezo cya Covid-19. Avuga ko mu mwaka utaha buziyongeraho 7% ndetse mu myaka ya 2023 na 2024 bukaziyongera kuri 7.8% nk’umuvuduko bwahozeho mbere y’iyaduka rya Covid-19.

Yatanze icyizere ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uhagaz eneza ndetse uziyongeraho 5.2% kimwe n’umusaruro w’inganda wiyongere kuri 7,9% bitewe n’izamuka ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2021 -2022, igera kuri Miliyari 3,807 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere agera kuri Miliyari 1, 393.3 Frw.  Azakoreshwa mu ishoramari rya Leta angana na Miliyari 184.5, yose hamwe akangana na Miliyari 1,577.8Frw bihwanye na 41.4% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2,413.7Frw bingana na 63.4% by’ingengo y’imari yose.

- Advertisement -

Yasabye abagize Inteko ishinga Amategeko gushyigikira imbanzirizamushinga ikubiyemo ingengo y’imari kugira ngo amafaranga akubiyemo mu gihe cyateganyijwe atangire gukoreshwa ibyo yateganyirijwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW