Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 20 Mukandutiye Angelina, umugore umwe uregwa mu rubanza rw’abandi barwanyi bari muri MRCD-FLN, ndetse na Rusesabagina Paul bose baregwa ibyaha by’iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mukandutiye akwiye guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwakwemeza ko Mukandutiye w’imyaka 70 ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba giteganywa kadi gihanishwa ingingo ya 18 y’Itegeko No 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba, agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Mu iburanisha ryakomeje mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwasabwe gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha rukemeza ko Mukandutiye Angelina nubwo yemera icyaha, kwemera icyaha kwe kutuzuye bityo akaba adakwiriye kugabanyirizwa ibihano.
Mu bisobanuro byatanze n’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukandutiye yisobnuye ahamya ko yabaye Komiseri ushinzwe Umuryango n’Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori mu ishyaka rya CNRD-Ubwiyunge ryashinzwe ku wa 31 Gicurasi 2016, kubera ko yumvaga rifite intego nziza.
Mu iburana ryo ku wa 20 Gicurasi 2021, Mukandutiye yavuze ko mu 2016 FDLR yacitsemo ibice kubera intego z’abayitegeka, hakavamo CNRD-Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, waje kumuha umwanya wa Komiseri w’Iterambere n’Umuryango bo bafataga nka Minisiteri.
Yagize ati: “Nyuma njye na ba komiseri twagiye mu nama, Perezida [Wilson Irategeka] atubwira ko ingabo za CNRD ubu ziswe FLN, umutwe w’ingabo za CNRD. Natekereje icyo nakora nk’ushinzwe abategarugori n’abari, ngeze ku mwari nibuka ko abari bashoboraga kujya mu gisirikare bagamije kurinda umutekano w’Igihugu. Nari ngize amahirwe mbonye Komisariya irimo abakobwa, kandi twaraterwaga buri gihe abasirikare bakajya kurwana ngasigarana n’abagore n’abana babo turindagira ugasanga twirukanse amashyamba.”
Yavuze uko yagiye gusaba Wilson Irategeka na Antoine Hakizimana wari Umukuru w’Igisirikare akaba yaramenyekanye ku izina rya General Jeva, ko abakobwa bahabwa imyitozo ya gisirikare bombi bakabyemera.
Ati: “…[abakobwa] narabibashishikarije barabikunda, ntawagiyemo ku mbaraga… Nkora urutonde rw’ababishaka nduha ababishinzwe batangira kubinjiza mu nyeshyamba. Icyo nashakaga ni ukubona abarinda imiryango mu gihe abarwanyi bagiye ku rugamba… Hari abari bafite igikuriro yenda bashoboraga gufata, [ariko] nta wagiyemo ku mbaraga ari umwana.”
- Advertisement -
Avuga ko atibuka neza umubare w’abakobwa yashishikarije kujya mu nyeshyamba, gusa ati: “Rwose bari benshi, icyo ni cyo nababwira”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu kwiregura kwe yanagaragaje ko uko gushishikariza abakobwa kujya mu mutwe w’iterabwoba yabikoze bakiri muri CNRD batainjira muri MRCD-FLN.
Busanga iyo mvugo atari ukuri kuko Mukandutiye yafashwe n’Ingabo za FARDC akiri mu mwanya w’ubuyobozi ari na bwo bwamufashije gufata umwanzuro wo gukora ubukangurambaga.
Mukandutiye yabaye Umwarimukazi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho guhera mu 1986 kugeza mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umuyobozi ushinzwe amashuri muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Uretse ibyaha akurikiranyweho bijyanye na FDLR, uyu mugore anavugwaho kuba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukandutiye yavuze ko yakoreye FLN kuko yumvaga akeneye kubaka ubumwe na demokarasi mu Banyarwada, avuga ko atari azi ko uwo mutwe wabonwaga nk’uw’iterabwoba mu Rwanda.
Ubwo yasobanuraga uko yisanze muri FLN, yashimangiye ko nk’Umunyarwandakazi wari umurwanashyaka wa MRND (yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi) yabanje kwiyunga ku mutwe wa FDLR wari ufite umugambi wo kuzagaruka mu Rwanda gufata ubutegetsi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: Imvaho Nshya
UMUSEKE.RW