Kirehe: Bahangayikishijwe n’ibiro by’utugari dushaje

Abaturage batuye mu Tugari twa Nyabigega na Nyabikokora mu Karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe no kuba Utugari twabo dushaje tukaba tutajyanye n’igihe.

Ibiro by’Akagari ka Nyabigega byatangiye guhomoka

Bavuga ko bibabangamiye kandi bakaba bahererwa serivisi ahantu hatameze neza.

Ibigaragarira amaso ibiro by’Akagari ka Nyabigega bigaragara ko gashaje ku buryo byatangiye guhomoka imbere n’inyuma ntagikozwe gashobora guhirima.

Umuturage witwa Nkunzumwami Jean Danmascene yagize ati: “Dutekereza ko abayobozi babizi kuko raporo ziratangwa. Reba nawe gukorera mu biro by’Akagari bisa gutya, ahubwo dufite impungenge ko bizatugwa hejuru.”

Undi witwa Nyiratebuka Silvella yagize ati: “Tubona ibi bidakwiye ko tuza gushakira serivisi ahantu hasa gutya hakubakwa akandi kagari kuko hari n’inzu z’abaturage zitameze gutya.”

Si Akagari ka Nyabigega twasuye konyone, Akagari ka Nyabikokora na ko bigaragara ko gashaje ari aka cyera katajyanye n’igihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko hari gahunda yo gusana Utugari twagiye twangirika.

Nsengiyumva Jean Damascene umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu yagize ati: “Barabibona barabitubwira, ariko ni ugufatanya. Nkubu turimo turasana Utugari harimo aka Nyankurazo muri Musaza, aka Nyarutunga muri Nyarubuye, byumvikane rero ko ntabwo tuba twabyibagiwe, ahubwo tuba twafashe icyiciro kimwe bitewe n’ubushobozi.”

Uretse ikibazo cya zimwe mu nyubako z’Utugari dushaje abaturage bagaragaza, banavuga ko hakwiye kwigwa uburyo Utugari tumwe twegerezwa ibikorwa remezo birimo n’umuriro w’amashyarazi nk’uko henshi babigaragaza.

- Advertisement -
Imbere naho hasa nabi cyane

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE i Ngoma