Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, hakaba harimo abazamuwe mu ntera ndetse bahabwa n’inshingano nshya.

Lt Gen Muganga yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Major General Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Lt General Muganga yari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Muri Mata 2012 ni bwo Gen Muganga yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General. Yayoboye Diviziyo ya Kane mbere yo kujya kwiga mu mahanga aho yavuye ahabwa kuyobora Diviziyo ya Mbere.

Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Gen Mupenzi we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana, wagizwe Umunyabamga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Gen Bayingana yayoboraga ingabo zirwanira mu kirere guhera ku wa 2 Nzeri 2019.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -