Min. Habyarimana Covid-19 yatumye ubucuruzi bw’u Rwanda na EAC bugabanukaho 8%

webmaster webmaster

Abasenateri bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata ku ngaruka COVID-19 yagize ku buhahirane mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ingamba zo kubuzahura.

Min. Habyarimana Covid-19 yatumye ubucuruzi bw’u Rwanda na EAC bugabanukaho 8%

Ikiganiro cyabaye ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021 cyateguwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko kubera Covid-19, ubucuruzi bw’u Rwanda na EAC bwagabanutseho 8% buvuye kuri miriyoni 589 z’amadorari y’Amerika muri 2019 bugera kuri miriyoni 544 muri 2020.

Ibyoherezwa muri EAC byagabanutseho 53.2%, mu gihe ibitumizwayo byiyongereye kuri 3.7%.

Mu ngamba zihari zo kuzahura ubuhahirane, Minisitiri Habyarimana yavuze ko harimo gutegurwa ingamba zigamije kuzahura ubuhahirane mu muryango wa EAC, ahazakoreshwa ingengo y’imari igera kuri miriyoni 59 z’Amadorari y’Amerika.

Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko hashyizweho ibikorwa byo kuzamura no koroshya ubucuruzi bw’ibintu, serivisi, ubukerarugendo, ubwikorezi, ibikorwa by’inganda, ubuhinzi ndetse no kongera ubushobozi ibigo bishinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu muryango wa EAC.

Abasenateri bunguranye ibitekerezo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda bashima intambwe imaze guterwa n’ingamba zafashwe zo kuzahura ubukungu, basaba ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize EAC bwarushaho gutezwa imbere n’ahabonetse ibibazo bigashakirwa ibisubizo mu bwumvikane.

Mme Habyarimana yavuze ko ibyo u Rwanda rutumiza mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bitarenze gatatu ku ijana, kuko ibyinshi biva mu Bushinwa ndetse no mu bihugu by’Uburayi.

Abasenateri bagarutse ku kibazo cy’imikoranire idahwitse hagati y’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba ndetse no kuba ibi bihugu bitabana neza.

- Advertisement -

Minisitiri Habyarimana yasobanuye ko ikibazo kigaragara mu bucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango ari ukudashyira hamwe ku ngamba ziba zafashwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: Parliament

UMUSEKE.RW