Mu Rwanda ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zigeze kuri 63%, menya imishinga iri imbere

webmaster webmaster

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ingo zimaze kubona umuriro w’amashanyarazi zigeze ku gipimo cya 63% ugereranyije n’intego u Rwanda rwihaye muri gahunda yarwo y’imyaka irindwi (NST1) ya 2017-2024 biteganyijwe ko  abaturage bazaba bafite umuriro w’amashanyari bangana 100%.

Amashanyarazi ashamikiye ku murongo mugari w’amashanyarazi bigeze ku gipimo cya 46%

Ku wa 22 Kamena 2021 nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangarizaga  Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ingano y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021 -2022, yabanje kubwira abagize Inteko ishinga Amategeko uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe kugeza kuri 93%.

Mu rwego rwo kongera ingo zifite amashanyarazi,  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko Ingo ibihumbi 162 zabonye amashanyarazi ashamikiye ku miyoboro mugari mu gihe ibigo 1000 na byo byahawe amashanyarazi.

Ingo 155 242 zahawe amashanyarazi ashingiye ku mirasire y’izuba.

Muri rusange igipimo cy’ingo zifite amashanyarazi cyigeze kuri 63 % harimo 46% ashamikiye ku murongo mugari w’amashanyarazi na 17% zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Imishinga ihanzwe amaso izasiga buri Umunyarwanda agerwaho n’amashanyarazi imwe yararangiye indi iracyubakwa.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, buri muturarwanda azaba ashobora gukoresha amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa izindi ngufu (amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko imirimo yo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa kilovolte 220 ari yo Mpampa- Rwabusoro -Rilima ufite km 49,3 hamwe na kilovolte  110   Bugesera -Gahanga  yose hamwe yarangiye .

Ni mu gihe kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa kilovolte 110 wa Mukungwa-Nyabihu ufite km 23 ndetse na sitasiyo ziwushamikiyeho bigeze ku gipimo cya 83% ugereranyije na 55% byari biteganyijwe.

- Advertisement -

Kubaka umuyoboro wa kilovolt 220 wa Rwanda-Burundi ufite Km 65,5 n’udushami tudushamikiyeho bigeze kuri 90% nk’uko byari biteganyijwe.

Ni mu gihe Kubaka umuyoboro wa km 119 ufite ubushobozi bwa kilovolte 220 wa Rusumo – Bugesera -Shango  bigeze ku gipimo cya 90 % nk’uko byari biteganyijwe.

Mu rwego rwo kongera amashanyarazi  mu gihugu  byavuye  kuri  megawatt 227,5 bigera kuri megawat 307,5 mu mpera za Kamena 2021.

Usibye amashanyarazi akomoka mu murongo mugari ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba, hakomeje kubakwa uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri  rwa Nkaka ruherereye mu Karere ka Gisagara rwitezweho gutanga   megawatt 80.

Ibikorwa byarwo bikaba bigeze ku musozo wabyo kuko biri ku gipimo cya 100%.

Kubaka urugomero rw’amashanayarzi rwa Rusumo ruzatanga megawatt 80 mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Tanzania bigeze ku gipimo cya 79%, biteganyijwe ko uyu muyoboro  uzuzura mu mwaka wa 2022.

Mu 2010 u Rwanda rwatunganyaga megawatt 97 byitezwe ko kugeza mu 2024 haziyongeraho izindi megawatt zisaga 300 ku muyoboro mugari w’amashanyarazi.

Biteganywa ko mu 2024 abakoresha amashanyarazi, 52% bazaba bakoresha ay’umuyoboro mugari naho 48% bakoresha akomoka ku zindi ngufu nk’imirasire y’Izuba.

Abakoresha ikomoka ku mirasire y’izuba igipimo cyo cyikaba kigeze kuri 17%

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW