Muhanga: Umusore yarohamye muri Nyabarongo avanye inzoga mu kandi Karere

webmaster webmaster

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 yarohamye muri Nyabarongo  avuye kuzana inzoga mu Karere ka Gakenke nubwo amabwiriza abuza ingendo zihuza Uturere.

Byabaye mu rukerera rwo ku wa 24 Kamena 2021, ubwo abasore batatu bo mu Mudugudu wa Kabilizi, Akagari ka Gasharu mu Murenge wa  Rongi, mu Karere ka Muhanga bambukaga Nyabarongo, bajya kuzana inzoga mu buryo butemewe mu Murenge wa Minazi mu gasanteri kitwa Gashenyi ko mu Karere ka Gakenke.

Ubusanzwe aba basore basanzwe ari abadongi (abantu bakora umurimo wo kwikorera inzoga) bakaba bari batumwe n’umugabo wo muri uwo Mudugudu kumuzanira inzoga mu Murenge wa Minazi.

Gusa nyuma yo gusanga ingendo zihuza Uturere n’utundi zitemewe, bafashe icyemezo cyo kunyura inzira yo mu mazi kugira ngo babashe kuzambukana.

Hari amakuru Umuseke wamenye ko ubwo  bavaga muri uwo Murenge bagerageza kwambuka Nyabarongo, umwe muri bo yarohamye arapfa kubera ko umugozi wari ufashe ijerekani wafashwe mu mazi na we ukamwibiza kandi ko atari asanzwe amenyereye koga.

Gusa babiri bo bambukanye izo nzoga bazishyikiriza uwari wabatumye bahita bacika.

Bugenimana Jean Pierre wo Mudugudu wa Kabilizi akaba umuvandimwe w’umwe mu basore bacitse, yabwiye Umuseke ko kugeza ubu umurambo w’uwo musore utaraboneka, kandi n’abo bandi bari kumwe bagiye batarababona.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Abizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko kurohama k’umusore bayamenye asaba abaturage kwitwararika birinda kwambuka mu buryo butemewe .

Ati “Turabakangurira kwirinda kwambuka Nyabarongo kuko ni ukwishora mu rupfu. Twarabaganirije, abantu twarababwiye kuko si ubwa mbere guma mu Karere ibayeho. Amabwiriza barayazi, turababwira ko badakwiye kwishora mu rupfu barureba.”

- Advertisement -

Kugeza ubu inzego z’ibanze ziri gukorana n’iz’umutekano kugira ngo umurambo w’uwo musore uboneke.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 21 Kamena 2021,  yatangaje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo  ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza Uturere zigomba guhagarara.

Gusa hari abica amabwiriza nkana bakambuka Uturere mu buryo butemewe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW