Mukeshabatware Dismas wakinnye mu Ikinamico zakunzwe YAPFUYE

webmaster webmaster

Abo mu muryango we babwiye Imvaho Nshya ko yapfiriye mu Bitaro byitiwe Umwami Fayisali, akaba yari afite ibibazo by’umutima, yaramenyekanye mi Ikinamico ya Rusisibiranye, muri Musekewaya akina Rutaganira mu makimbirana no kwiyunga kwa Buhumuro na Bumanzi, kuri uyu wa Gatatu nibwo yapfuye.

Mukeshabatware yatabarutse afite imyaka 71 y’amavuko

Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu Itorero Indamutsa rikana ikinamico, yongera kwamamara yamamaza imvaho ati “Umusogongero w’Imvaho no….Ahasigaye mwese mwese Imvaho Ibagereho…”

Ntabwo azibagirana mu bamuzi mu biganiro bitandukanye yakoranye n’ibitingazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga uko yageze i Kigali avuye mu cyaro cyo muri Nyaruguru, n’uburyo yabashije gukora akubaka izina rikomeye ario by’umwihariko ntibazibagirwa umutima wo kuvuga aseka, ndetse anasetsa.

Abahafi mu muryango we babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko Mukeshabatware yazize indwara y’umutima ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 aho yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

 

Mukeshabatwari yakoze igihe kirekire muri ORINFOR

Yakoze mu ICAPIRO (imprimerie) rya Leta kuva mu myaka ya 1980 – 2000. Nibwo yakomeje yamamaza kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye mu gukina ikinamico yatangiye mu myaka yo mu 1984.

Umwe mu bana be yabwiye Imvaho Nshya ko kuri uyu wa Kane bazamenyesha igihe cyo kumusezeraho.

Yavutse mu 1950 mu yahoze ari Gikongoro (Karere ka Nyaruguru), kuri ubu mu Murenge wa Kivu. Yatabarutse ageze ku myaka 71 y’ubukuru.

- Advertisement -

Yatangiye amashuri abanza iwabo mu mwaka wa 1957, icyo gihe yari Komini Ruheru, akomereza ayisumbuye kuri Saint André i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mukeshabatware yabayeho umusirikare cyane ko yize mu ishuri ry’abasirikare bato ari ryo Ecole de sous-officiers (ESO), avamo afite ipeti rya Sergeant yenda kuba Premier Sergeant, amashuri ye yayakomereje mu Bubuligi nyuma yo guhabwa Buruse yo kujya kwiga ibyo gukora mu macapiro.

Mu 1967 ni bwo yasabye kujya gukorera  Imprimerie ya Gisirikare kugeza mu mwaka 1970 mbere yo kwimukira mu yahoze ari ORINFOR.

Filimi ya MBIRIKANYI yigize ufite ubumuga bwo kutumva, yamuhaye ako kazina benshi bakamwitaga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: Imvaho Nshya

UMUSEKE.RW