Musanze: Asaga Miliyoni 867 niyo amaze gutangwa n’Ikigega nzahurabukungu, Abagore baracyari bacye

webmaster webmaster

*Asaga miliyoni 867 niyo amaze gutangwa I Musanze
*Mu bantu 10 bagana iki kigega 3 cyangwa 4 ni abagore

Musanze asaga miliyoni 867 amaze gutangwa n’ ikigega nzahurabukungu ERF kigamije gushyigikira bizinesi zashegeshwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo zishobore gukomeza gukora cyangwa se zisubukure ibikorwa byazo hirindwa ko abantu batakaza imirimo, benshi biganjemo Abagore ntabwo bitabira kugana iki kigega.

Abacuruzi bo muri Musanze bamenye ibanga ry’Ikigega cyo kuzahura ubukungu bwazahungabanyijwe na Covid-19

Hari abagore bakora ubucuruzi butandukanye babwiye UMUSEKE ko ubucuruzi bwabo bwazahajwe na Covid-19, hari abatakaje imirimo aho bakoraga, hari n’abafite impungenge ko amatsinda na Koperative zabo zigiye gusenyuka kubera ingaruka z’iki cyorezo.

Umuyobozi wa BDF mu Karere ka Musanze avuga ko ikigega nzahura bukungu gikorana n’ ama SACCOs ndetse n’ abagore batacikanwe nubwo umubare wabo ukiri hasi.

Ati “Musanze SACCOs 90% zimaze kwakira amafaranga aturutse muri iki kigega,abagabo bagana iki kigega nibo benshi, ariko n’ abagore barimo. Muri raporo twakira mu bantu 10 ntihaburamo abagore batatu cyangwa bane”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Imishinga mito iciriritse ikorana na BDF binyuze muri za SACCOs , yagarutse ku bagore bo mu Murenge wa Nyange, Kinigi no mu yindi Mirenge bavuga ko iki kigega batakizi.

Yagize ati : “Muri SACCO ya Nyange tumaze gutangayo inshuro 2, muri Kinigi mu cyumweru gitaha turaba tureba abemerewe, no mu yindi Mirenge ni uko, abo twakoranye babaga bikorera ku giti cyabo, icyo tubabwira ni ukuzuza ibisabwa ntecyereza ko bari mu bagiye gukurikira”

Umuyobozi w’ Urugaga rw’ Abikorera mu Karere ka Musanze (PSF), Turatsinze Straton yabwiye UMUSEKE ko muri rusange abikorera bamenye ikigega nzahura bukungu ndetse ko uwujuje ibisabwa afashwa.

Ati “Uwujuje ibyangombwa agana I kigega nta kabuze arafashwa,uyakeneye araza akatubaza tukamusobanurira, amafaranga anyuzwa kuri bank, no muri za SACCO muri musanze tumaze gutanga amafaranga miliyoni 867 arengaho”

- Advertisement -

Yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’ icyorezo cya COVID 19 aho bitemewe guhuriza abantu benshi hamwe bikwiye ko abikorera bakwiye gutera intambwe bakagana iki kigega.

Ati “Muri iki gihe guteranya abantu biragoye, uwumva ayashaka niwe uza agasobanuza, tukamusobanurira, uvuze ngo ugiye gufasha ntaw’ utafashwa amafaranga miliyoni 867 amaze gutangwa bivuze ko Musanze imeze neza”

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka,  zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo  ku bukungu gusa umubare w’ abagore bikorera bagana iki kigega uracyari hasi.

Ikigega Nzahurabukungu cyagennye ingwate ku nguzanyo zitangwa n’amabanki n’Ibigo by’Imari Iciritse iri ku kigero cya 75%, yo kwishingira imishinga mito n’iciriritse idafite ingwate ihagije.

Ku bakora ubucuruzi buto cyane, bashobora kwerekana ubwishyu bw’ipatanti nk’ikimenyetso cy’umusoreshwa mwiza.

Niba usaba inguzanyo asanzwe afite indi nguzanyo mbere ya COVID-19, igomba kuba yishyurwaga neza nibura kugera mu mpera za Gashyantare 2020 (Urwego rwa 1 cyangwa urwa 2)

Kugira ngo amafaranga y’iki Kigega akoreshwe neza kandi agere ku cyo yagenewe, hashyizweho inzego zishinzwe imicungire yacyo Urwego rwa tekiniki, rukurikirana imikorere y’Ikigega rukanatanga raporo buri kwezi ku rwego rwo hejuru, rugizwe na ba Minisitiri, umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF).

Urwego rwa Tekiniki rugizwe n’abakozi bava muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere, Banki Nkuru y’u Rwanda, urugaga rw’abikorera, ihuriro ry’amabanki mu Rwanda, iry’ibigo by’imari iciriritse n’ikigo gishinzwe iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse (BDF).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

ARIEN KABARIRA URWIBUTSO & NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW