Musanze: Covid-19 yazahaje ibikorwa by’abagore bakora ubukorikori

webmaster webmaster

Abagore bakora ibihangano binyuze mu bukorikori mu Karere ka Musanze barataka igihombo batewe na Covid-19 kubera ko cyatumye abakerarugendo basuraga Parike y’Ibirunga bagabanuka, ibihangano byabo bisaziye mu nzu.

Imitako bakora ntikibona abaguzi nka mbere ya Covid-19

Igabanuka ryaba mukerarugendo ryabagizeho ingaruka kuko ibyo bakora byagurwaga mu gihe iyi Parike yasurwaga cyane n’Abanyamahanga mbere y’umwaduko wa Covid-19.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE , bakora ibihangano mu mashusho, bagakora imitako ndetse n’abatubura imigano bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ubucuruzi bwabo ndetse kibateza igihombo cy’amafaranga atari macye.

Akingeneye Floride uboha uduseke avuga ko ubuzima bwanze kuko aho yakuraga amafaranga yo gutunga umuryango we atakibasha kuyabona kuko abakerarugendo batariyongera nka mbere.

Kuri we ngo ubuzima ntibwifashe neza ndetse n’abana be batangiye kugaragaza indwara ziterwa n’imirire mibi.

Yagize ati “Ubuzima ntibwifashe neza , abana batangiye kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.”

Bavuga ko hari ubwo amakoperative y’abagore kubera ibihombo bahuye nabyo ashobora gusenyuka.

Umwe mu banyamuryango ba  COOPAVU MARARO mu Murenge wa Kinigi, avuga ko icyorezo cya Covid 19 cyabagizeho ingaruka bikaba byarageze no mu miryango yabo.

Ati ” ubu twarahombye cyane, kuko kugeza ubu abakiriya bacu b’imena barabuze,byatugizeho ingaruka kugera mu mibereho yacu mu miryango.”

- Advertisement -

Imanizabayo Emerence wo mu Murenge wa Nyange avuga ko yari atunzwe n’ubukorikori ariko ubu yayobotse ubuhinzi kuko ibihangano bye bitakibona abaguzi nka mbere.

Yagize ati ” Abanyamahanga nibo batuguriraga aho bagabanukiye nagiye mu buhinzi, urebye bizinesi yaranze.”

Mbere ya Covid-19, Mukakanani Marie yakoraga imitako yitwa “Imigongo” bataka mu mazu. Yemeza ko ubukorikori bwe bwari bugeze ku kigero cyiza kuko nk’umugongo umwe yawugurishaga 8000Frw ashobora kwiyongera bitewe n’uko ungana kandi mu minsi itanu akagurisha imigongo myinshi.

Abakozi yakoreshaga ubu barahagaze ndetse nawe icyashara nihafi ya ntacyo imigongo yacuruzaga isaziye mu nzu.

Bamwe muri aba bagore bavuga ko bumvise ko hari Ikigega cyashyizweho cyo kuzahura ubukungu by’umwihariko mu gice cy’amahoteli n’ubukerarugendo hakaba harashyizwemo amafaranga angana na Miliyari 50 Frw ariko ngo ntibazi imikorere yacyo.

Bavuga ko hakenewe amakuru ahagije kugira ngo abujuje ibisabwa babashe kwegera ibigo by’imari bakorana nabyo kugira ngo bazahure ubucuruzi bwabo bwazahajwe na Covid-19.

Turatsinze Straton umuyobozi w’urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Musanze, avuga ko abafite ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19 bahawe amahirwe yo kubona inguzanyo yo kuzahura ubucuruzi bwabo banyuze mu bigo by’imari n’amabanki.

Turatsinze avuga ko abikorera bo mu Karere ka Musanze bafashe iya mbere baka inguzanyo itangwa na ERF aho bagana BDF n’ibindi bigo by’imari bagahabwa inguzanyo itangwa ku nyungu yo hasi cyane.

Yagize ati ” Hano muri Musanze abacuruzi bari kubyitabira cyane kandi turi ku kigero gishimishije.”

Kuri aba bagore bakora ubukorikori yabasabye kugana ibigo by’imari bakorana nabyo bakerekana uko bizinesi zabo zahungabanyijwe na Covid-19 basanga bujuje ibisabwa bagahabwa inguzanyo bakazahura ibikorwa byabo.

Aba bagore bakaba bavuga ko bahangayikishinjwe n’ubukene, aha niho bahera basaba Leta ko yababonera  ubufasha bwo kongera kubona igishoro no kuzahura bizinesi zabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW