Nyagatare: Abagore bo mu cyaro baracyagorwa no kubona igishoro

webmaster webmaster

Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo umugore wo mu cyaro yahawe agaciro, hari ibikibagora birimo kubona igishoro.

Mu Karere ka Nyagatare, abagore benshi bakunze gukora ubucuruzi bwiganjemo ubuciriritse ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi. Icyakora kubera icyorezo cya COVID-19 benshi bavuga ko bakoresheje igishoro mu gutunga imiryango, bakavuga ko kubona igishoro cyo gukoresha bigoranye.

Abagore bavuga ko n’ubwo bagiye bahabwa uburenganzira mu mitungo, mu mashuri no mu mirimo, bagifite ikibazo mu kubona igishoro.

Nikuze Anastasia utuye mu Murenge wa Matimba avuga ko uretse ubukene kubera ko badacuruza ngo ubuzima bwari bumeze neza mbere.

Ati “Uretse kubura igishoro n’ibyo ducuruza, ibindi byose bimeze neza, abagore twafashijwe mu buringanire, ibindi turabona tubyitwaramo neza.”

Uwizeyimana Immacule avuga ko ibibazo afite ari ukubona inguzanyo kuko hari abagore bashoboye gukora kandi badashobora kubona ingwate.

Ati “Abagore bashoboye gukora, ariko ntibafite ubushobozi bwo gukora, nka Nyagatare mu Mujyi imirimo iboneka myinshi ni ubucuruzi ariko abagore ntibabona aho bakura igishoro, n’iyo bagannye banki n’ibigo by’imari basabwa ingwate kandi ntazo bafite. Icyo ni cyo kibazo kitubangamiye.”

Beatrice Uwimana ukora umurimo w’ubuhinzi mu Murenge wa Mukama avuga ko afite umushinga wagutse w’umurima w’urutoki, umusaruro we ukaba warahungabanye kubera ibihe bya Covid-19 ashingiye ku igabanuka ry’ibyacurujwe.

- Advertisement -

Avuga ko ari gukora inyigo y’umushinga we kugira ngo yegere Ikigega gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko BDF abe yahabwa inguzanyo yo kuzahura ubuhinzi bwe.

Yagize ati “Urabona ubuhinzi bwanjye ntibumeze neza nka mbere, ndi gutegura umushinga ngo ndebe ko BDF yamfasha kuzahura bizinesi yanjye.”

Ikigega cyo kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka na Covid-19 (ERF) kivuga ko imishinga yatangiye gukora nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi 2019 ishobora guhabwa inguzanyo mu gihe gusa ba nyiri iyo mishinga berekanye uruhare imishinga yabo yagize ku bukungu bw’igihugu, ndetse n’ ihungabana COVID-19 yagize ku mishinga yabo,bikemezwa n’igenzura ku igabanuka ry’ibyacurujwe.

Ikigega Nzahurabukungu cyagennye kandi ingwate ku nguzanyo zitangwa n’amabanki n’Ibigo by’Imari Iciritse iri ku kigero cya 75%, yo kwishingira imishinga mito n’iciriritse idafite ingwate ihagije.

Iki kigega kimara impungenge Abagore bakora imishinga y’ubucuruzi kuko yemerewe inguzanyo yo kuzahura ubukungu ndetse no kubaha igishoro.

Iki kigega kigira giti “Imishinga myinshi iyobowe n’abagore ibarizwa mu cyiciro cy’imishinga iciriritse kandi na yo iri muyagenwe mu muyoboro w’inguzanyo y’amafaranga yo gukoresha/igishoro binyuze mu bigo by’imari iciriritse na SACCO, Bikagenzurwa n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’imishinga mito n’iciritse (BDF)”

Inguzanyo y’igishoro mu Kigega Nzahurabukungu yemerewe igihe cy’ubusonerwe mbere yo gutangira kwishyura kigera ku mwaka umwe (1). Igihe cy’ubusonerwe gishobora gushyirwaho hagendewe ku rwunguko, kandi hakurikijwe amafaranga yinjira n’asohoka by’uwasabye inguzanyo muri icyo gihe.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda muri EICV4 na EICV5 bugaragaza ko abagore batunze ingo bagerwaho n’ubukene cyane kurusha abagabo batunze ingo, aho abagore 39.5% bakennye mu gihe abagabo ari 37.5%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW