Nyagatare/Karangazi: Urubyiruko rw’abakobwa bakora ubucuruzi buto barifuza inguzanyo y’Ikigega Nzahurabukungu

webmaster webmaster

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu Murenge wa Karangazi bakora ubudozi n’ubucuruzi buto bavuga ko nta makuru ahagije bafite ku kigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizweho na Leta y’u Rwanda kandi hari byinshi cyabafasha bakabasha gutera imbere.

Abakora ubucuruzi buciriritse basabwa kwegera ibigo by’imari bagakorana nabyo

Usibye uru rubyiruko, n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi buvuga ko nta makuru bufite ku mikorere y’icyo kigega Nzahurabukungu.

Ikigega cyo kuzahura ubukungu gifite inshingano zo gushyigikira bizinesi zashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cyaCOVID-19 kugira ngo zishobore gukomeza gukora cyangwa se zisubukure ibikorwa byazo hirindwa ko abantu batakaza imirimo.

Iki kigega kandi gitanga inguzanyo y’amafaranga yo gukoresha, inguzanyo y’igishoro ku bigo binini, ibiciriritse n’ibito byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo bikomeze gukora kandi bigumane abakozi babyo ndetse n’Umuyoboro w’ingwate ku mishinga mito, iciriritse n’imito cyane.

Urubyiruko rw’abakobwa bo mu Murenge wa Karangazi, ruhuriza ku ngaruka batewe n’icyorezo cya Covid-19 kuko bamwe ubucuruzi bakoraga bwahungabanye abandi bakaba barabaye abashomeri nyuma yaho bizinesi bakoraga zigizweho ingaruka na Covid-19.

Itsinda ry’abakobwa badoda imyenda mu Murenge wa Karangazi, bavuze ko nyuma yo kuva mu ishuri kubera impamvu zitandukanye ziganjemo ubukene,birirwaga mu rugo,batembera ku mihanda yo mu gace batuyemo ariko ubu bakaba bishimira intambwe bamaze gutera.

Bavuga ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda bimwe mu bikoresho bakoresha mu budozi byahenze ku buryo byasubije inyuma ubudozi bwabo.

Ngo hari bagenzi babo byaviriyemo guhagarika akazi abandi imikorere yabo ikaba icumbagira.

Uwitwa Mukamana yagize ati ” Hari n’abamaze guhagarika akazi kuko ibikoresho twifashisha byarahenze n’abakiriya baragabanutse”

- Advertisement -

Batamuriza Alice ukora bizinesi yo gucuruza amata mu Kagali ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, avuga ko yumva bavuga ikigega nzahurabukungu ariko atazi uko gikora agasaba ababishinzwe gusobanurira urubyiruko iby’icyo kigega.

Ati ” Ababishinzwe batwegere badusobanurire kuko usibye kubyumva nk’uko umbajije sinzi ngo biva he bikajya he, urubyiruko dukeneye amakuru ahagije kuri iki kigega”

Urubyiruko rw’abakobwa bakora ubucuruzi butandukanye mu Kagali ka Kamate muri Karangazi nabo bavuga ko hakwiriye imbaraga mu kwereka urubyiruko inyungu zo gukorana n’ibigo by’imari ndetse na Banki kugira ngo babashe kwagura ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na Covid-19.

Ushinzwe Ubukungu n’iterambere mu Murenge wa Karangazi, Niyonsaba Ezeckiel avuga ko mu Murenge wa Karangazi nta makuru bafite ku mikorere y’ikigega cyo kuzahura ubukungu ku buryo byagorana kumenya niba hari n’abaturage bisunze icyo kigega.

Yagize ati “Nta makuru mfite namba kuri iki kigega, nibwo bwa mbere numvise ayo makuru urumva n’abaturage ntabyo bazi.”

Usibye ikiciro cyo kuzahura ibikorwa by’amahoteli kigenewe amahoteli gusa, iki kigega gitanga Inguzanyo y’igishoro igenewe imishinga y’ubucuruzi yose (Iminini,iciriritse n”imito) mu byiciro byose mu gihe ba nyirayo bashobora kugaragaza ingaruka mbi icyorezo cya COVID-19 cyagize ku mishinga yabo.

Mu Karere ka Nyagatare, benshi mu bacuruzi bavuga ko imirimo yabo yahungabanyijwe na Covid-19 ariko mu by’ukuri badasobanukiwe byimbitse iby’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu kugira ngo babashe kubona inguzanyo.

Ikigega Nzahurabukungu cyagennye ingwate ku nguzanyo zitangwa n’amabanki n’Ibigo by’Imari Iciritse iri ku kigero cya 75%, yo kwishingira imishinga mito n’iciriritse idafite ingwate ihagije.

Ku bakora ubucuruzi buto cyane, bashobora kwerekana ubwishyu bw’ipatanti nk’ikimenyetso cy’umusoreshwa mwiza.

Niba usaba inguzanyo asanzwe afite indi nguzanyo mbere ya COVID-19, igomba kuba yishyurwaga neza nibura kugera mu mpera za Gashyantare 2020 (Urwego rwa 1 cyangwa urwa 2).

Urubyiruko rwiganjemo Abakobwa bakora ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19 basabwa kwegera ibigo by’imari nama banki bakorana bagasaba iyi nguzanyo bakarushaho kwiteza imbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW