Nyanza: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yapfuye

webmaster webmaster

Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza hari umwana w’imyaka 16 y’amavuko wasanzwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yapfuye, yari ariho ayacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uriya musore yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ya saa cyenda za mugitondo bigizwemo uruhare n’abo bari kumwe nk’uko abo mu muryango we babibwiye UMUSEKE.

Nyakwigendera Fabrice Nyandwi w’imyaka 16 y’amavuko yarimo ucukura amabuye mu kirombe mu buryo butemewe, mu Mudugudu wa Gashyenzi, mu Kagari ka Rurangazi  mu Murenge wa Nyagisozi.

Emmanuel Kalisa Se wabo wa nyakwigendera ati “Badutabaje tugeze aho bakuraga amabuye dusanga umwana yapfuye, bagenzi be bamuvanyemo bamushyira ku ruhande.”

Mbarizamunda Charles nyirarume wa nyakwigendera ati “Twatabaye dusanga umwana yitabye Imana.”

Urupfu rw’uriya  mwana rwemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe niko gusanga yapfuye.

Ntazinda yakomeje  asaba abantu kwirinda gukora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe cyane ko uru rupfu rwumvikanye nyuma y’umunsi umwe ubuyobozi bukoranye inama n’abaturage bubakangurira kwirinda kujya gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko  nyakwigendera yari yajyanye n’abandi bantu batatu, gucukura  amabuye y’agaciro.

Uyu mwana yari yaravuye mu ishuri.

- Advertisement -

Si rimwe cyangwa kabiri mu birombe by’amabuye y’agaciro abantu bapfiramo akenshi bivugwa ko biterwa n’uko bajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bakaba bagwirwa n’imisozi iridutse, cyangwa bakabura umwuka n’izindi mpanuka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Akenshi abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ubuzima bwabo buba buri mu kaga

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA