Nyarugenge: Ababyeyi bahawe umukoro wo gukumira ko abana  bishora mu muhanda

webmaster webmaster

Ababyeyi bo mu Murenge wa Nyarugenge,  Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Rugunga Akarere ka Nyarugenge basabwe kwita ku mikurire y’abana  babo ari nako bakumira ko bishora mu ngeso mbi zibaganisha kujya mu muhanda kuba inzererezi.

Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo

Ibi babisabwe kuri uyu wa 16 Kamena 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umunyafurika.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko umwana akwiye kwitabwaho bityo ko ababyeyi bafite inshingano zikomeye zo kumuba hafi bamurinda ubuzererezi.

Ati “Nagira ngo mu gihe gito gishoboka mu mbaraga zose tuzakoresha, tuzabe tutakibona abana mu muhanda bavutse muri iki gihe turiho turi ababyeyi kubera ko twataye inshingano zo kubarera no kubakurikirana.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ngibyo bigomba kuba umuhigo wacu kugira ngo abana bacu batazongera kurererwa mu muhanda cyangwa bakurire mu muhanda. Nitwe dufite inshingano zo kubakurikirana.”

Ngabonziza yavuze ko umubyeyi nta rwitwazo na rumwe rwo kuvuga ko umwana yamunaniye ahubwo ko ari we ukwiye kwita ku burere bwe.

Ibi uyu muyobozi abihurizaho n’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, Gakuru Jean Marie aho asanga umuryango ufite uruhare rukomeye rwo gukomeza gukurikirana uburere bw’umwana hirindwa amakimbirane yatuma umwana aba inzererezi.

Ati “Icyo dushishikariza ababyeyi ni uko bagomba kumva ko bakwiye kugira uruhare mu kwita ku mwana. Icyo tugerageza ni ugufatanya n’imiryango kugira ngo abana bari mu mihanda bitewe n’amakimbirane mu miryango hirya no hino mu gihugu dushobore kuba twabagarura mu miryango.”

Uwineza Afisa utuye mu Murenge wa  Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko yishimiye kuba haragiyeho uyu munsi wahariwe umwana, ndetse anagaragaza intandaro yo gutuma abana baba inzererezi. Ahamya ko  yahawe impanuro agiye gushyira mu bikorwa.

- Advertisement -

Ati “Abana bajya mu muhanda bahandurira imico mibi, nta karabe. Ahanini ababyeyi natwe tubigiramo uruhare. Dukwiye kujyana abana bacu ku mashuri no mu marero kugira ngo bataba inzererezi.”

Usibye kuba ababyeyi bahawe impanuro zitandukanye zo kwita ku mwana, banigishijwe uburyo bakwiye kwita ku mirire  n’imikurire myiza y’umwana.

Abana kandi bahawe indyo yuzuye ndetse banahabwa ikinini cya Vitamin A, bapimwa ibiro n’uburebure.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW