OMS yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye muri Guinea

webmaster webmaster

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko indwara ya Ebola yari yagaragaye muri bimwe mu bihugu by’uburengerazuba ihereye muri Guinea yarangiye burundu muri iki gihugu.

Icyorezo cya Ebola cyashize muri Gunea

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo muri Guinea hari hagaragaye abantu 16 bayirwaye abandi 12 irabihitana.

Alfred Ki-Zerbo uhagarriye OMS mu gice cy’uburengerazuba bwa Afurika, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwishimira ko itakibarizwa muri iki gihugu, mu ntara y’Amajepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu, agace kibasiwe cyane n’iyi ndwara , yatangaje ko atewe ishema no kuba iki cyorezo kitakibarizwa muri iki gihugu.

Yagize ati “Ntewe ishema no gutangaza ko Ebola yarangiye muri Guinea”

Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu,Remy Lamah,yagize ati “Mu izina rya Guverinoma ,mu izina rya Perezida Alpha Conde, ndashaka gutangaza ko Ebola itakiri muri iki gihugu”.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus , nawe yatangaje ko Guinea yabashije guhangana na Ebola ndetse n’ikwirakwira ryayo.

Yagize ati “Ngendeye ku bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2014-2016, uburyo Ebola yihutaga cyane mu gihugu , nkabihuza n’imbaraga zashyizwe mu gushaka igisubizo, Guinea yabashije guhangana na Ebola , kuyirinda no kwirinda ikwirakwira ryayo ku mipaka iyihuza n’ibindi bihugu.”

Muri Gshyantare uyu mwaka ,Guinea yari yamuritse urukingo rwa Ebola rubasha guhangana n’ikwirakwira ryayo.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2014-2016 mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia abagera ku 11300 bari bishwe na Ebola .

- Advertisement -

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE  RAYMOND / UMUSEKE.RW