REB yibukije ko ibigo by’amashuri bifite umukoro wo guhangana n’abahakana bagapfobya Jenoside

webmaster webmaster

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, (REB) Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko amashuri afite inshingano zikomeye zo kurwanya jenoside ndetse no gukomeza guhangana n’abagifite ingegabitekerezo yayo.

Abanyshuri basabwe kutarangara bharanira kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo kandi bubaka u Rwanda rwifuzwa

Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya ya 4 Kamena 2021 ishuri ESSI Nyamirambo ryibukaga abanyeshuri, abakozi n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhano wabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyira indabo kuri urwo rwibutso.

Dr Mbarushimana yavuze ko Jenoside yose ibanza gutegurwa kandi ikagira umurongo wayo kandi umugambi w’abayitegura uba ugamije kumara abantu ngo bibagirane ku Isi.

Yavuze ko nk’amashuri afite inshingano zikomeye mu gukomeza kuyirwanya ndetse no gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo yayo.

Ati “Amashuri afite inshingano ikomeye yo kurwanya no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugaragaza uburyo ipfobya bikorwamo  bityo abana bacu bakure birinda mu buryo bwose ingengabitekerezo ya Jenoside, bazakure bafite uburere bubereye u Rwanda twifuza butazongera kurangwamo jenoside n’ingengabitekerezo yayo ukundi.”

Yavuze ko mu rwego rwo gukumira ipfobya rya Jenoside ndetse n’ingebitekerezo yayo, ku kigo hagomba kuba hari igitabo kigaruka by’umwihariko ku mateka yaranze jenoside ndetse n’amateka y’icyo kigo mu gihe cya Jenoside.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ndangamuco cya Islam (Centre Culturele Islamic  Nyamirambo) ari naho Essi Nyamirambo ibarizwa, Abdellatif Oulad Aouid yavuze ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro ari nako basubiza agaciro abayirokotse bagizweho ingaruka na yo.

Yongeyeho ko basaba Imana ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose muri rusange.

- Advertisement -
Mfti ashyira indabo ku rwibutsomruriho amazina y’abatutsi baguye muri ESSI Nyamirambo

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim na we wize muri iri shuri, yakomoje ku buryo  Igihugu cyinjijwemo amacakubiri n’Abakoloni, ibintu byaje kuganisha kuri Jenoside.

Yabonereyeho gusaba Abayisilamu ko bakwiye guhora bibuka Abatutsi bishwe kuko bituma Jenoside itakongera kubaho ukundi.

Ati “Kwibuka bigomba guhoraho kuko kwibuka nibyo bikumira Jenoside, twe nk’abasoma Corowani, harimo Haya (imirongo) nyinshi  zitubwira ngo twibuke twibuke, kuko kwibuka bituma utarangara cyangwa se utane, ugahora witeguye ku buryo ntawakongera kugusubiza ahabi umuntu atifuza gusubira.”

Yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe rufite mu kubaka u Rwanda rwifuzwa ari nako bakumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ati “Rubyiruko nkatwe dufite amahirwe yo kuba turiho uyu munsi, ni amahirwe akomeye cyane tugomba natwe kudapfusha ubusa ahubwo natwe tugomba  gukoresha. Nta muntu n’umwe udafite icyo yamara. Icyo ufite n’icyo undi afite ni ngombwa ko tugomba kubihuriza hamwe  ariko  tutibagirwa, dutekereza kuri ya Jenoside, dutekereza ko turangaye gato bishobora gutuma abantu bata umurongo, tugasubira aho twavuye.”

Uyu muhango waranzwe kandi no gutambutsa ubutumwa butandukanye bw’abanyeshuri  binyuze mu bihangano by’imivugo, indirimbo, byose bigamije kurwanya Jenoside.

Ishuri ESSI Nyamirambo ryibutse abari abanyeshuri, abarimu, abakozi bagera kuri 34 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri shuri hamwe n’umusigiti wiswe uwo kwa Kadafi i Nyamirambo, byubatswe mu 1979 kuri ubu rikaba ryigwamo n’abanyeshuri barenga 700.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mufti yibukije ko bakwiye guhora bibuka nkuko Coroan Ibibasaba
Ishuri ESSI Nyamirambo BIBUTSE abanyeshuri, abarimu, abakozi  bagera kuri 34 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ndangamuco cya Islam (Centre Culturele Islamic Nyamirambo Abdellatif Oulad Aouid
Umuyobozi wa REB ashyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’abanyeshuri,abakozi ndetse n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW