Rubavu/Nyundo: Baratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu

webmaster webmaster

Abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu baratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.

                       Nta rugingo rukora kubera ko atafashijwe akiri muto.

Uyu mwana ufungiranywe imyaka itanu mu nzu adahabwa uburenganzira bwe, ni uwa Ndayambaje Jean Pierre na Mukeshimana Epiphanie, uyu muryango uhora mu makimbirane.

Uhagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo, Bitwayiki Olvier yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bamenye amakuru y’uko uyu mwana amaze imyaka itanu mu nzu, avuga ko amakuru areba uwo mwana atari azwi n’ubuyobozi uretse abaturanyi bari babizi ariko ntibagire icyo babikoraho.

Uwo mwana bigaragara ko ananutse bikabije, akagira imisatsi yacuramye, ubona ameze nk’utajyaga ku zuba cyangwa ngo yitabweho.

Yavutse mu 2016, avukira mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Kiziguro ari ho umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga yamusanze.

Bitwayiki avuga ko nyuma yo kubimenya yagiye mu rugo asanga nta muntu uhari atumaho Mukeshimana ngo aze bavugane kuko yamushakaga.

Agira ati “Yaje ndamuganiriza mwereka ko bidakwiye guheza umwana mu nzu abona kumunyereka”.

Mukeshimana avuga ko umwana we atamutererana ahubwo amusiga mu nzu kuko nta wundi yamusigira ngo ajye gushaka imibereho mu gihe umugabo atabitayeho.

Bitwayiki avuga ko yasanze ari umwana ufite ubumuga bukomatanyije kubera kutitabwaho.

- Advertisement -

Ati “Ni umwana uteye impuhwe, imisatsi yaracuramye, nta rugingo rukora kubera ko atafashijwe akiri muto.”

Akomeza agira ati “Ni umwana mwiza, namufashe ngira ngo ndebe ingingo ko zakora ukabona araseka, twamusohoye abana b’abaturanyi ubona bishimiye kumubona kuko batari basanzwe bamubona.”

Mukeshimana avuga ko ibibazo umwana afite bikomoka ku makimbirane mu rugo kuko umugabo amutererana bigatuma amusiga ngo ashobore kubona ikibatunga.

Ati “Umwana ngerageza kumwitaho ikibazo ni ubushobozi, umugabo araduta ntaduhahira, bikaba ngombwa ko njya gushaka ikidutunga.”

Mukeshimana ufite abana babiri avuga ko ubuzima abayeho atari bwiza ku buryo kurera uyu mwana adafite umufasha bigoye.

Abaturanyi ba Mukeshimana bemeza ko uyu mubyeyi abayeho mu buzima bugoye akaba akeneye gufashwa.

Bitwayiki avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse mu gufasha uyu mwana.

Ati “Akeneye ubutabazi bwihuse burimo igare rimufasha kwicara, imisatsi yaracuramye hakenewe ibihabwa umwana ufite imirire mibi, gusa hakenewe ko nyina afashwa kugira ngo ashobore gutunga umuryango.”

Akomeza agira ati “Iyo urebye uyu mwana umugirira impuhwe kubera uko ameze, gusa n’umuryango abayemo ukeneye gufashwa, kuko inzu umuryango ubamo si iyabo irakodeshwa kandi batakoze ntibayigumamo, hakenewe ko uyu mubyeyi ashyirwa muri VUP.”

Byagiye bivugwa kenshi ko abana bafite ubumuga bahishwa mu nzu, uyu akaba rumwe mu ngero z’abana bakorerwa bene iryo hohoterwa.

Ivomo: Kigali Today

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW