Ruhango: Abakozi bakosora imihigo baraye mu biro by’Akarere bubakeraho

webmaster webmaster

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango bavuze ko baraye mu biro by’Akarere kubera gukosora imwe mu mihigo, Ubuyobozi bwifuza kohereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango (Photo Internet)

Iki gikorwa cyo gukosora imihigo 94 y’Akarere ka Ruhango cyaraje mu biro abagize komite, Abayobozi b’amashami ndetse n’abakozi bose bafite mu nshingano kubazwa no kunoza imihigo.

Bamwe muri aba bayobozi b’amashami n’abakozi babwiye Umuseke ko iki gikorwa cyo  gukosora imihigo 94 cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena kigeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umwe yagize ati: ”Ntabwo Ubuyobozi bwigeze bwita ku bagore bonsa kuko uwakosoje imihigo wese yaraye mu biro by’Akarere.”

Aba bakozi b’Akarere bavuga kandi ko kurwana n’igikorwa cyo kwesa imihigo batabigaya, ariko bakavuga ko gukosora imyandikire byagombye kuba byarakozwe iminsi 2 mbere y’uko italiki ntarengwa yo kuyohereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe I barurishamibare igera, kuko basaga nk’abari gutanguranwa na yo.

Bavuze kandi ko kuyikosora bitarangiye kuko n’abaraye mu biro iri joro, batahawe ikiruhuko  ku manywa ngo babashe gusinzira cyangwa ngo bagere mu ngo kureba uko abana, abagore cyangwa abagabo babo baramutse.

Cyakora bakavuga ko byageze saa kenda (03h00 a.m), Komite nyobozi yakosoraga igataha.

Undi mukozi ati: ”Igikorwa cy’imihigo kirasanzwe ntabwo cyari gutuma turara mu biro by’Akarere kubera ko gukosora ntibyagombaga gufata amasaha 24/24′ abantu bataruhuka.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Umuseke ko nta kibazo biteye, kuko  umukozi wa Leta akora amasaha ashaka.

- Advertisement -

Cyakora uyu Muyobozi yirinze kugira byinshi avuga kuri iki gikorwa cy’abaraye mu biro by’Akarere, mu magambo make  avuga ko nta kibazo abibonamo.

Abatashye kare kandi bataha mu tundi Turere bavuga ko batashye saa kenda (03h00 a.m) bagera mu ngo zabo bukeye.

Abandi bakomerejeho bakora akazi batageze mu rugo.

Gusa hari abakeka ko  Akarere ka Ruhango kifuza kubona umwanya wa mbere mu mihigo, kuko ngo imbaraga no gutota abakozi birimo gushyirwamo byerekana ko bashaka uwo mwanya ku ngufu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango