Ruhango: Abarenga 300 muri Lycée de Ruhango bakoze ibizamini ngiro ku nshuro ya 15

webmaster webmaster

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro muri Lycée de Ruhango Ikirezi batangiye ibizamini ngiro, bavuga ko biteguye gutsinda ku kigero cyiza.

Mu kizamini cyo mu ishami ry’ubukerarugendo, abarimu babazaga umunyeshuri umwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 14 Kamena 2021 nibwo abiga mu mashuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu hose bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Lycée de Ruhango Ikirezi, babwiye UMUSEKE ko bumvaga ikizamini ngiro cy’abarangiza ayisumbuye kigoye, ariko basanga nta tandukaniro gifite n’amasomo basanze biga umunsi ku munsi mu ishuri.

Kwizera Arsène wiga mu ishami rijyanye no guteka, avuga ko afite icyizere cyo gutsinda ikizamini ku manota meza.

Kwizera yanavuze ko yatangiye kwiga muri iri shami, bagenzi be bamuseka bakamubwira ko guteka ari umwuga w’abakobwa.

Yagize ati: “Mu kizamini niho tugomba kugaragariza ibyo twize muri iyi myaka yose ishize.”

Abiga mu ishami rijyanye no guteka bakoze ikizamini ngiro bagaragaza uko ifunguro ritegurwa

Dufitimana Lyiliane wo mu ishami ry’ubukerarugendo avuga ko yabanje kugira ubwoba bakibabwira ko ikizamini ngiro gitangira kuwa mbere, kuko yatekerezaga ko bamubaza ibyo atize bikamunanira.

Ati: ”Gusa mu kizamini nasanze ibyo twize bihura n’ibyo batubaza.”

Umuyobozi w’ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi, Habyarimana Eric avuga ko uyu mwaka ibizamini byateguwe mu buryo bwiza buha amahirwe abanyeshuri, kuko bose bahawe ikizamini kimwe bitandukanye n’uko cyategurwaga mu myaka ishize.

- Advertisement -

Ati:”Mbere bakoreshaga tombola, ubu barasaranganya amahirwe ndetse n’imitsindire yabo turabona izaba ihagaze neza.”

Abarangiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakoze ibizamini ngiro uyu munsi mu gihugu hose n’abanyeshuri ibihumbi 23.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Karere ka Ruhango ni 15, muri yo agera ku 9 niyo yatangije ibizamini ngiro kuri uyu mbere taliki 14 nkuko Ubuyobozi bw’Akarere bubivuga.

Dufitimana Lyiliane wo mu ishami ry’ubukerarugendo avuga ko nta yabanje kugira ubwoba ariko asanga nta kinyuranyo gihari hagati y’ikizamini n’amasomo biga
Umuyobozi w’ishuri rya Lycée de Ruhango Habyarimana Eric avuga ko ibizamini uyu mwaka byateguwe neza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango