Rulindo: Baratabaza inkende zo mu ishyamba rya GBK zibonera imyaka ntihagire igikorwa

webmaster webmaster
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo baravuga ko barambiwe inkende zibonera zigatuma batanahinga imirima yabo yegereye ishyamba, bakanagira impungenge ko rimwe zazabanduza indwara, bakifuza ko inzego zibishinzwe zabarengera. 
Usibye kona imyaka y’abaturage izi nkende zigira n’urugomo

Aba baturage baturiye ishyamba rya GBK (Gishwati-Butare-Kigali) bavuga ko iki kibazo cy’izi nkende kimaze kuba agatereranzamba kuko bamaze imyaka itanu batabaza inzego z’ubuyobozi gukumira inkende ariko nta gisubizo kirambye bahabwa.

Inkende zona imyaka ihinze mu gishanga no mu materasi akikije ishyamba. Abaturage bavuga ko zabateje inzara kuko batunzwe no guhinga none ibyo bahinze zirabisarura kandi no kuzikumira ntibabishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko bugiye gukemura iki kibazo bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Iyi mvugo y’Ubuyobozi bw’Akarere ko kagiye gukorana na RDB, abaturage batangaza ko mu myaka itanu ishize, buri mwaka babwirwa imbwirwaruhame nk’iyi ariko nta muti urambye bajya bahabwa.

Abaturage bo mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Burega bavuga ko muri iyi myaka itanu ishize bonerwa n’inkende ziva mu ishyamba rya Leta rya GBK (Gishwati-Butare-Kigali) nta musaruro babona kubera konerwa na zo.

Usibye kubonera imyaka, bavuga ko izi nkende zigira urugomo zikabasagarira kandi nta wahirahira ngo azikubite cyangwa ngo azice kuko ari umutungo w’Igihugu.

Hari uwagize ati ”Usibye no kuturira imyaka zirasuzugura cyane ku buryo zisagarira abana bacu.”

Mugenzi we ati ”Zimaze kuba nyinshi, harimo ubukecuru n’udusaza, twebwe tuhaturiye zirazamuka n’urubingo zikarya.”

Bifuza ko inzego z’ubuyobozi zakumira izi nkende kuko hatagize igikorwa zabatindahaza zikabatera inzara cyangwa zikabanduza izindi ndwara dore ko zirirwa zizerera nta nkomyi.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukindwa PROSPER, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko banaganiriye na RDB ifite inshingano zo gukurikirana iri shyamba, akaba yizeza ababaturage ko igisubizo kigiye kuboneka vuba bidatinze.

Yagize ati ”Igisubizo kirambye ni mu minsi ya vuba, twaganiriye na RDB ku buryo izi nkende zitazongera konera abaturage.”

Ishyamba rya GBK ryatewe mu mwaka wa 1986 abarituriye bavuga ko ricumbikiye imyamanswa nyinshi ziganjemo inkende ari na zo zibonera imyaka cyane.

Inkende zagaragaye bwa mbere mu ishyamba rya GBK muri Burega mu mwaka 2011. Icyo gihe abaturage bazibonaga ari ebyiri ariko ubu bahamya ko zororotse cyane zimwe zikaba zimaze no gusaza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW