Rumsfeld wari Umunyabanga wa Leta ushinzwe ingabo igihe Bush atera Afghanistan na Irak yapfuye

webmaster webmaster

Umuryango wa Donald Rumsfeld, wabaye Umunyabanga wa Leta ushinzwe ingabo ku butegetsi bwa George W Bush ubwo US yateraga Iraq, watangaje ko yapfuye.

Donald Rumsfield ari mu bateje intambara za Afghanistan na Irak

Donald Rumsfeld yatabarutse afite imyaka 88.

Ku butegetsi bwa George W Bush, Donald Rumsfeld yari imbere mu Bategetsi ba America batangije intambara yiswe iyo guhashya iterabwoba kuri Afghanistan no kuri Irak.

America muri icyo gihe, tariki 11 Nzeri 2001 nibwo yagabweho ibitero byigambwe n’umutwe wa Al-Qaida wari uyobowe na Osama bin Laden.

Perezida George W. Bush yahisemo ko Rumsfeld amubera Umunyamabanga Minisiteri y’Ingabo kuri manda ye ya kabiri mu 2001.

Rumsfeld yahise azana amatwara avuga ko ingabo zigomba guca ukubiri no gukorera mu biro ko ahubwo zigomba guhora ziteguye.

Nyuma ya biriya bitero byo ku ya 11 Nzeri 2001, Rumsfeld yahise atekereza icyo ingabo za America zakora mu kwihimura abagabye ibitero, ahita ategeka ibitero ku birindiro bya al-Qaida muri Afghanistan.

Mu gihe gito cyane ingabo kabuhariwe za America zahise zinjira, indege zimisha ibisasu, ubutegetsi bw’’Aba-Taliban burahirima, ndetse nyuma habaho amatora muri icyo gihugu.

Umwaka wakurikiyeho muri 2002, Rumsfeld na Visi Perezida Dick Cheney berekeje amaso kuri Irak ya Saddam Hussein America yavugaga ko ari umunyagitugu.

- Advertisement -

Muri 2003, ingabo za America zishora intambara kuri Irak zivuga ko zigiye gushakayo ibisasu kirimbuzi, Saddam yashoboraga gukoresha.

Ibyo bisasu ntabyo bahasanze, ndetse nyuma Irak yadukamo intambara y’ibitero shuma n’ubwiyahuzi ku ngabo za America.

Rumsfeld yaje kwegura ku mwanya we muri 2006 nyuma yo kwamaganwa kw’intambara yatejwe kuri Irak, ariko we akomeza kwemeza ko yari ikenewe.

George W Bush yamusimbuje Robert Gates.

Umuryango wa Donald Rumsfeld wavuze ko yaguye iwe muri New Mexico ukaba umushimira ibyo yakoreye America mu myaka 6.

Rumsfield yeguye muri 2006 kubera igitutu cy’abaturage

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW