Rusizi: Mwarimu yafatiwe mu cyuho asambanya umunyeshuri yigisha – Uko byagenze

webmaster webmaster

Umwarimu witwa Paulin w’imyaka 35 y’amavuko wigisha muri Groupe Scolaire Saint Nicolas Nyakanyinya mu Murenge wa Mururu yafatiwe mu cyuho mu gihuru saa tatu z’ijoro asambanya umukobwa yigisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25/6/2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha Imibare mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. MURANGIRA B. Thierry yambwiye Umuseke ko uwo mwarimu akurikiranyeho icyo cyaha.

Yagize ati “Paulin akurikiranyweho icyaha cyo Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.

Dr Murangira avuga ko iperereza rigikorwa.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw’u Rwanda, byica ireme ry’uburezi.”

Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi