Saa moya yagarutse, Ingendo zihuza Kigali n’Intara n’izihuza Uturere n’utundi zirabujijwe

webmaster webmaster

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatiwemo ibyemezo birimo ko nta ngendo zemewe zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali kimwe n’izikorwa hagati y’Uturere mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (19h00) kugera saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m).

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika yashyizeho imyanzuro yo guhangana na Covid-19

Nk’uko byasohotse mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente iyi myanzuro yafashwe izatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021.

Iyi nama yabaye igitaraganya kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda, abaturage hirya no hino bari bafite ubwoba ko bari busubizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Muri iri tangazo, abaturage bose bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba neza intoki.

Iri tangazo kandi rivuga ko ingendo zose mu gihugu zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, ibikorwa byose byemewe bikazajya bifunga isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’ingendo hagati y’Uturere nazo zirabujijwe, bivuze ko guhera kuwa gatatu nta wemerewe kuva mu Karere ajya mu kandi keretse ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Iyimyanzuro y’inama y’abaminisitiri yanzuye ko amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose bibujijwe.

Imihango yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi n’irikorerwa mu nsengero byasubitswe.

- Advertisement -

Utubari tuzakomeza gufunga.

Soma imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri:

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW