StarTimes yahananuye ibiciro bya Dekoderi mu buryo butigeze bubaho ubu ni 3,000Frw

webmaster webmaster

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Dekoderi yacu ya DTH HD ubu iragura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu gusa (3,000Rwf). Ibi biri mu rwego rwo gufasha umuryango gutunga televiziyo kandi abawugize bakabasha kureba ibiganiro bicaho badahenzwe, ndetse bakabisangiza n’abandi. Abakiriya bacu bashobora kureba amashene yose mu gihe baba baguze ifatabuguzi rya Super bouquet bakihahira ku giciro cyagabanyijweho 20%.

Ku mafaranga 3000 urabona dekoderi ya StarTimes

Mu gihe habura irushanwa rya Euro 2020 ryegereje, Ubuyobozi bwa StarTimes bwamaze impungenge abakunzi b’imikino, butangaza ko iri rushanwa ryose bazarikurikina kuri uyu muyoboro n’amashusho meza (HD).

Amakipe y’ibihugu ya 24 niyo azakina iri rushanwa rya Euro 2020, imikino 51 yose ikaba izaca kuri StarTimes nk’uko isanzwe yerekana imikino y’amashampiyona akomeye ku mugabane w’i Burayi.

StarTimes, nk’abemerewe kuzerekana iyi mikino ya Euro 2020, imikino yose izayerekana Live, commentaires zizatangwa mu ndimi z’amahanga (Icyongereza, Igifaransa, Ikinya-Portugal).

Abakiliya basanzwe bari bafite Nova na Basic Bouquet, basanzwe batunze Dekoderi za StarTimes bita DTT, bazakurikirana iyi mikino ya Euro 2020 kuri Basic Bouquet ku bihumbi 6 Frw gusa by’abonnement ku kwezi.

StarTimes kandi, irabibutsa ko mwagura abonement, y’umunsi kuri 850 Frw, icyumweru 2850 Frw n’ukwezi ku 8500 Frw kubakoresha DTH cyangwa se Dish.

Vlady Terimbere umuyobozi ushinzwe itumanaho n’iyamamaza bikorwa muri StarTimes, yavuze ko bishimiye ko bari mu bazerekana imikino ya Euro 2021.

Ati “Tunejejwe no kwerekana imikino ya Euro 2020. Twizeye ko irushanwa rizagenda neza hamwe n’abakinnyi beza n’amakipe yitabiriye. Abafana b’abanya-Rwanda byabasabaga kwishyura amafaranga menshi ngo babashe gukurikirana amarushanwa akomeye mu gihe gishize. Ariko ubu tugiye kubi hindura barebe imikino badahenzwe.”

“Muri Afurika, umupira w’amaguru ushobora kugera kuri buri wese. Iki nicyo StarTimes igamije, ko kuri buri munya-rwanda ukunda umupira w’amaguru ashobora kuryoherwa na Euro 2020.”

- Advertisement -

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri StarTimes, Sarah Shi ati: “Uretse ibi kandi, StarTimes inafite Application ya StarTimes On umukiliya ashobora gushyira muri telefone ye igendanwa, ubundi akajya areba imikino yose icaho uhereye ku ya Euro 2020. Iyi Application izerekana imikino yose ya Euro 2020, mu mashusho meza ya Standard Definition na High Definition ndetse na Ultra High Definition.”

 

Hari amashene mashya yo mu gihugu imbere yongewe kuri Dekoderi za DTH

Akandi gashya ni uko ubu StarTimes yabazaniye amashene menshi y’imbere mu gihugu ugereranyije n’ayari asanzwe agaragara kuri Dekoderi ya DTH. Nyuma yo kubereka amashene ya RTV, TV1, TV10 na BTN , ubu noneho StarTimes yongeyeho andi mashene menshi y’imbere mu gihugu kugira ngo barusheho kuryoherwa.

Ubu kuri Dekoderi ya DTH ushobora kureba amashene icyenda yo mu Rwanda ari yo akurikira:

Andi mashene y’imbere mu gihugu na yo aziyongeraho mu bihe bidatinze arimo nka PRIME TV n’andi atandukanye.

Kuri Dekoderi ya DTT (imwe ikoresha antene y’udushami) twongeyeho Shene ya BTV yerekana Filime zashyizwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda (dubbed movies), tukaba dushishikariza n’abandi bafite ubushobozi kuza tugafatanya gukora filime nyinshi zashyizwe mu Kinyarwanda ariko tukanakora n’ibindi by’umwimerere byo kwereka abadukurikira.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW