Ubushinjacyaha bwasabiye Ruseseabagina Paul igifungo cya Burundu ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe ubwo yari mu buyobozi w’umutwe wa MRCD aho ingabo zawo za FLN zishinjwa kugaba ibitero mu Rwanda bikagwamo inzirakarengane.
Ni ibitero umutwe byagabwe hagati ya 2018 na 2019 mu Mirenge ya Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi bizakwigambwa na FLN.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane y’icyaha bityo bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru aricyo igihano cyo gufungwa burundu.
Ni ibyaha bisabirwa nyiri ubwite adahari kuko avuga ko yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye bityo ko nta butabera ateze mu rukiko rurimo kumuburanisha yikura mu rubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo MRCD-FLN yagabaga ibitero muri imwe mu Mirenge yo mu Burengerazuba no mu Majyepfo y’u Rwanda, Rusesabagina icyo gihe ari we wari Perezida ndetse akaba yari umwe mu bagize icyitwaga College de President ari na cyo cyayoboraga MRCD kandi ko ibikorwa byakorwaga bigamije gutera ubwoba abaturage cyangwa guhatira Leta kugirana imishyikirano na MRCD-FLN.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange Rusesabagina aza nka gatozi mu bikorwa byakozwe na MRCD-FLN n’ubwo atagiye kubigaba ariko azamo kubera ko ari we wari Perezida ndetse akaba n’umuterankunga.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku bisobanuro bwatanze rukemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose aregwa kandi akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano hashingiwe ku byo amategeko ateganya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko imwe mu mpamvu Rusesabagina yasabiwe Gufungwa Burundu mu gihe abo bareganwa bagabanyirijwe ari uko atigeze yemera ibyaha aregwa ngo anabisabire imbabazi.
Aregwa ibyaha icyenda ari byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe Kuba mu mutwe w’iterabwoba. Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba. Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba Gukubita no Gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
- Advertisement -
Rusesabagina areganwa na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN we yasabiwe imyaka 25 y’igifungo na Nsengimana Herman wamusimbuye ndetse n’abandi 18 bose baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.
Nsabimana Calxt sankara we ku munsi w’ejo ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25 ku byaha 16 akurikiranweho byiganjemo iby’iterabwoba byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRC-FLN yari abereye umuvugizi na Visi Perezida.
Mu gihe uwamusimbuye ku mwanya w’ubuvugizi Nsengimana Herman yasabiwe none n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 20.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusanzwe kubera impurirane y’ibyaha akurikiranweho by’iterabwoba yakabaye ahabwa igifungo cya burundu ariko ko akwiriye koroherezwa kubera ko atagoye ubutabera haba mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu rukiko aho yagiye yemera ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi anagaragaza kwicuza.
Bwavuze ko kandi ikindi gituma bamusabira ibihano byoroheje ari uko yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza mu ikurikiranacyaha kuri we n’abandi bakurikiranywe akaba ari bwo bwa mbere akurikiranywe mu nkiko.
Nsabimana Callixte, yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira ku bimenyetso bwatanze bukemeza ko Nsengimana Herman atemera ibyaha mu buryo budashidikanywaho no kuba ibikorwa akurikiranyweho bigize ibyaha by’ubugome mu gufata icyemezo cyo kutamugabanyiriza ibihano.
Bwavuze ko ibyaha Nsengimana Herman aregwa byafatwa nk’impurirane mbonezamugambi kuko ari ibyaha bitandukanye ariko bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cy’iterabwoba.
Kugeza ubu urubanza rurakomeza humvwa impande zitandukanye
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo: VOA
UMUSEKE.RW