Uganda: Abazunguzayi barafatwa bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

webmaster webmaster

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abapolisi guta muri yombi abazunguzayi bose bari kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uganda imaze iminsi ishizeho gahunda ya Guma mu Rugo

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo abayobozi muri Uganda bashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi 42 mu rwego rwo kwirinda ko imibare y’abandura Coronavirus yakomeza kwiyongera.

Gusa hari bamwe mu baturage bakigaragara mu Mujyi  bari gushaka imibereho.

Kuva aho icyo cyemezo gifatiwe, abarenga 200 bamaze gufatwa bari mu bikorwa by’ubucuruzi mu bice bitandukanye by’umujyi.

Musa Kalyango w’imyaka 30, ni umwe mu bazunguzayi yagize ati “Turagenda kuko ntacyo kurya dufite ariko tubaye dufite ibyo kurya natwe ntitwagafashwe. Tujya gucuruza kugira ngo natwe tubone ibyo kurya.”

Polisi yahawe itegeko ryo guta muri yombi abazunguzayi ndetse n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa.

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus,  Uganda yari yemeje ko Farumasi, amaguriro ndetse n’abacuruza ibiribwa bemerwa gukora.

Ni mu gihe ingendo rusange na zo zabijijwe gusa abakora ingendo z’indege n’abatwara imodoka z’imizigo barakomorerwa.

Inzego z’Umutekano muri Uganda zakomeje gushinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera  muri iki gihe cya Guma mu Rugo ndetse ko abantu babiri bamaze kwicwa bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

- Advertisement -

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gushinja Leta kwitwaza icyorezo cya COVID-19  igahutaza uburenganzira bwa muntu .

Mu mwaka wa 2020, Uganda yari yagujije amafaranga agera miliyari z’amaodari mu rwego rwo guhangana na COVID-19 ariko igenzura ryaje kwerekana ko hari miliyoni zibwe  cyangwa zigakoreshwa nabi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: Africa News

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW