Uganda: Gen Wamala yarashwe n’abantu bari kuri moto umwana we bari kumwe ahita apfa

webmaster webmaster

Ibinyamakuru byo muri Uganda nka Chimp Reports byanditse ko Gen Edward Katumba Wamala, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yarasiwe iwe n’abantu bari kuri moto arakomereka ndetse umwana we ahasiga ubuzima.

Gen Edward Katumba Wamala yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda

Gen Edward Katumba Wamala, ubu ni Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo yarashwe n’abitwaje intwaro arakomereka hafi y’iwe mu murwa mukuru Kampala.

Ababibonye bavuga ko abamurashe bari abantu 4 bari kuri moto, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.

Umuvugizi w’ingabo Brigadier Flavia Byekwaso yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Gen Wamala yajyanywe ku bitaro, mu gihe umushoferi we yahise apfa.

Televiziyo ya NBS TV ivuga ko umukobwa wa Gen Wamala, witwa Brenda Nantongo bari kumwe mu modoka, na we yapfuye.

Mu myaka ishize ibikorwa byo kurasa abantu bikozwe n’abari kuri moto byariyongereye muri Uganda.

Mu 2018, Ibrahim Abiriga, umunyapolitiki wari uzwiho gushyigikira cyane Perezida Yoweri Museveni yarasiwe hafi y’iwe arapfa.

Felix Andrew Kaweesi wari ukuriye ibikorwa bya Polisi na we yishwe mu buryo nk’ubu mu 2017.

Umucamanza n’abakuru mu idini ya Islam benshi na bo barishwe mu buryo nk’ubu mu gihe gishize.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Imodoka ye yarashweho amasasu menshi ahitana umukobwa we n’umushoferi
Gen Wamala ari kumwe n’umubwa we witabye Imana

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW