UPDATED: Abakiristu na Padiri bari bajyanywe kuri Stade Ubworoherane barekuwe batanze amande

webmaster webmaster

UPDATE:

Umuseke waje kumenya ko abantu bajyanywe kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano bababasanze muri Kiliziya, Centrale ya Muko kubera kurenga ku ngamba zo kwirinda ikwrirakwira rya Coronavirus, Padiri uri mu itsinda ry’abo bantu bajyanywe muri Stade ni Umuyobozi wa CARITAS mu Majyaruguru aho kuba Igisonga cya Musenyeri nk’uko byari mu nkuru yabanje.

Umuseke wamenye amakuru ko bariya bantu barekuwe baciwe amafaranga y’amande agera kuri Frw 11 000 na Centrale ya Muko icibwa Frw 150 000 y’amande nk’uko byemejwe n’umwe mu bari bajyanwe muri Stade wabitangarije bagenzi bacu bo muri Rwandatribune.

Cyiza Didace yabwiye RwandaTribune ati: “Twabonye Abakiristu bose batajyanwa muri Stade twitoramo abahagararira abandi, batujyana turi 6 harimwo n’Umusaseridoti watuye igitambo cya Misa. Tukigera kuri Stade ya Ruhengeri, Santarari yahise itwishyurira Frw 11, 000 kuri buri Mukiristu na Frw 150, 000 yaciwe Santrali.  Twarekuwe ahasaga saa moya n’igice z’umugoroba (19h 30).”

Abashinzwe umutekano ni bo batwaye Padiri na bamwe mu bakiristu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

 

INKURU YABANJE:

*Abaturage babanje kubuza Abapolisi gutwara abayobozi ba Centrale na Padiri 

Abaturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko n’iz’umutekano zihagaritse isakaramentu ryo gukomezwa ryaberaga muri Santarari Gatolika ya Muko mu buryo butemewe n’amategeko.

I Muko

Ni isakaramentu ryatangiye saa munani zuzuye ariko riza gukomwa mu nkokora n’inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu Murenge ndetse n’Ingabo zitabajwe ubwo abaturage baryaga karungu bakanga ko abana bahabwaga isakaramentu ndetse n’abayoboraga uyu muhango batwarwa nk’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

- Advertisement -

Ubwo Polisi yageraga kuri Santarari Gatolika ya Muko ibyari isakaramentu byahinduye isura kuko Abakiristu ndetse n’abaturage bahagurukiye rimwe bitambika Polisi na yo ikizwa n’amaguru hitabazwa Abasirikare maze bahosha ibyasaga n’imyigaragambyo.

Abaturage banze kuva iruhande rwa Santarari mpaka barekuye abaturage bose bari muri Kiliziya.

Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi maze Abayobozi ba Kiliziya Gatolika 7 bari muri uwo muhango barimo na Padiri waturutse kuri (Cathedrale ya Ruhengeri) n’umuyobozi wa Santarari ya Muko burizwa imodoka bajyanwa muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze.

Aba bayobozi batwawe hitabajwe inzego za Gisirikare kuko Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bwasaga n’ubwananiwe iyi Operasiyo yitambitswe n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphase yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye bitari imyigaragambyo nk’uko byafashwe na benshi ahubwo ari abaturage bashatse gutambamira inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge ariko byahise bikemurwa.

Uyu muyobozi avuga ko ari imyimvure ya bamwe mu baturage bagize uburakari bwo guhagarikirwa ibirori.

Avuga ko bahisemo gufata bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika muri kariya gace kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Twafashe bariya bayobozi kuko barenze ku mabwiriza nkana kandi twari twarababujije kiriya gikorwa kuko muri ibi bihe bitemewe kubera Covid-19.”

Gitifu Murekatete yakomeje avuga ko bariya bayobozi bafashwe bajyanwe muri Stade kugira ngo bahabwe inyigisho ku kwirinda Covid-19 ndetse banahabwe ibihano bihabwa abarenze ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Yasabye Abanyamadini ndetse n’abaturage kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi.

Mu Murenge wa Muko amakuru yizewe avuga ko Abaturage baho bigira ba ntibindeba akenshi bahangana n’inzego z’ubuyobozi ndetse niz’umutekano by’umwihariko mu bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakaba bigira ba ntibindeba.

Abakiristu bari muri Kiliziya bitoyemo bagenzi babo bajyanwa muri Stade, ndetse Centrale yabo icibwa Frw 150 000 y’amande

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

AMAFOTO@Rwanda Tribune

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW