Abacuruza mu isoko rya Kimironko bose basabwe kwipimisha COVID-19 utazabikora ntazinjira

webmaster webmaster

Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Kimironko ndetse n’abafite amaguriro hafi y’isoko (supermarket)  basabwe ko guhera ku itariki ya 6 Nyakanga 2021, buri wese agomba gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi ari uko yerekanye icyangombwa cy’uko yipimishije COVID-19.

Isoko rya Kimironko ni rimwe mu yitabirwa n’abantu benshi i Kigali

Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bufatanyije n’ubw’isoko kugira ngo hamenyekane ishusho y’icyorezo uko ihagaze by’umwihariko mu bacuruzi.

Umuyobozi w’isoko rya Kimironko, Bahizi Innocent yabwiye Umuseke ko abipimisha bazakoresha uburyo busanzwe bwa PCR Test ndetse na Rapid Test, aho ibisubizo babiboneka mu gihe kitarenze iminota 15 bakiyishyurira ikiguzi cyangwa bakaba bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Bahizi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, abakiliya (abarema isoko) na bo basabwe gushyira imbaraga mu  kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Muri iyo gahunda harimo n’uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo n’uwo mukiliya umugana ntaho bazahurira ku buryo badahanahana amafaranga. Tugize amahirwe tugasanga batanduye (abacuruzi) nibwo twaba tugize amahirwe kandi na hahandi akorera akaba afite sanitiser, nubwo umukiliya yinjira yakarabye ariko bagire no kudahanahana amafaranga.”

Bahizi yavuze ko buri mucuruzi yasabwe kuba afite code yo kwishyuriraho kugira ngo umukiliya adacibwa ikiguzi mu gihe yishyuye hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko umucuruzi atazubahiriza amabwiriza azafungirwa ibikorwa.

Bahizi yasabye abacuruzi n’ababagana kuba ijisho rya mugenzi we kandi bagashyira mu bikorwa amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus arimo gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa, no gushyira intera hagati y’umuntu n’undi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku wa 23 Kamena uyu mwaka nibwo rwasoye urutonde rwa hotel 13 na resitora 40 zigomba gushyirirwaho amabwiriza yihariye yo kwirinda COVISD-19.

Muri ayo mabwiriza harimo kuba abakozi, abakiliya n’abandi bose bakenera serivisi zihatangirwa basabwa kubanza kwipimisha kandi ibisubizo bikaba bigaragaza ko badafite Coronavirus.

- Advertisement -

Ku bakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi irindwi.

Abipimisha bakaba bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW