Abantu 239 bafashwe basengera Kanyarira, CP Kabera abaha ubutumwa yifashishije ‘Ibyahishuwe’

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Karere ka Ruhango hafashwe abantu 239 bari bateraniye mu musozi wa Kanyarira bagiye kuhasengera n’abavuye mu Turere twashyizwe muri Gahunga ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

                             Mu bafashwe hari n’abaturutse i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umusozi wa Kanyarira bafatiweho uherereye mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ukunda guteraniraho abanyamasengesho ngo baba bagiye gutakambira Imana ngo ihaze ibyifuzo byabo.

Aba bantu 239 barimo n’abavuye mu Karere ka Kamonyi kari mu Turere turi muri Gahunda ya Guma mu Rugo kimwe n’ab’i Muhanga na bo bari muri Guma mu Karere.

Bariya baturage bafatiwe kuri Kanyarira,harimo abasanzwe batambaye udupfukamunwa, banarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kwibasira abantu mu Rwanda.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese arekurwa yishyuye amande 10.000 Frw.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

CP Kabera yifashishije ubutumwa buboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, avuga ko Umwami Yesu Kristo azagaruka mu Isi aje gutwara Itorero [Abera], ko baramutse batirinze icyorezo cya Covid-19 uwo mwami yazasanga cyarabahitanye.

- Advertisement -

Ati “Mu by’ukuri, dusoma ko […] mu Byahishuwe ko ngo ‘Umwami’ azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe [abavugabutumwa] turinde abo azaza gutwara, kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19. Ni ikintu gikomeye cyane rwose ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo gusengera mu rugo rw’umuntu ku giti cye bibujijwe, yabikora ariko ngira ngo ibintu byo guhamagarana noneho bikarenga n’aho mugenda mugahurira mu ishyamba nka hariya uko mwabibonye nkeka ko biri ku rundi rwego.”

Yifashishije Bibiliya abasaba kwirinda kuko Covid-19 ntawe irebera izuba.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW