Abashoferi 4 bavanaga abantu i Kigali rwihishwa babajyanye mu Ntara y’Iburasirazuba bafatiwe nzira

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yerekanye abashoferi bane batwara abagenzi mu modoka ntoya, bafashwe bavana abantu mu Mujyi wa Kigali babajyana mu Turere  two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abantu 18 bari bagiye mu Ntara y’Iburasirazuba ni bo bari muri ziriya modoka

Bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga batwaye abagenzi 14. Bafatiwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire mu Kagari ka Ntunga.

Abagenzi bamwe bajyaga mu Karere ka Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Ruberintwari Gilbert  na Habarurema Joel ni bamwe mu bashoferi bafatanwe abagenzi. Bose bemera ko barenze ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bagakora ingendo zivana abantu mu Mujyi wa Kigali bajya mu Ntara kandi badafite impushya zibemerera kugenda.

Habarurema yavuze ko yari afite uruhushya yasabiwe na sosiyete ya Yego Cabs ariko atwara abagenzi badafite impushya zibemerera kuva mu Mujyi wa Kigali bajya mu Ntara.

Yagize ati ”Ubusanzwe dusabirwa impushya tugatwara abantu bafite impushya bahawe na Polisi y’u Rwanda. Abapolisi bamfatiye mu Karere ka Rwamagana ahitwa i Ntunga mvuye mu Mujyi wa Kigali ngiye mu Karere ka Kayonza, nari mfite abagenzi  4 buri umwe namuciye Frw 7000 bose nta n’umwe wari ufite uruhushya.”

Ruberintwari Gilbert  yavuze ko tariki ya 06 Nyakanga yari afite uruhushya yahawe na Polisi y’u Rwanda avuga ko agiye kuvana imodoka ye mu Mujyi wa Kigali (Magerwa). Amaze gushyikira imodoka yabonye abagenzi 4 bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali bajya mu Karere ka Kayonza abatwara atitaye kureba ko bafite impushya ageze mu nzira Abapolisi barabafata.

Ati ”Nageze i Remera mu Karere ka Gasabo mpasanga abantu berekeza aho najyaga mu Karere ka Kayonza ndabatwara ntabanje kureba ko bafite impushya. Twafatiwe i Ntunga mu Karere ka Rwamagana, ndabisabira imbabazi kuko narenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.”

Fred Andrew na Mutoni Alexia ni bamwe mu bagenzi 14 bafatiwe muri ziriya modoka 4.

- Advertisement -

Bamera ko barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bakava mu Mujyi wa Kigali batabyemerewe.

Mutoni yagize ati ”Ubundi njye niga muri Kaminuza hano mu Mujyi wa Kigali, nabonye tutakirimo kwiga mu ishuri nigira inama yo gushaka uko mba nsubiye iwacu mu Karere ka Kayonza.  

Nta ruhushya nasabye Polisi kuko abantu bari barambwiye ko iyo umuntu ageze hafi ya za gare ahasanga imodoka zifite impushya zikabatwara, nageze i Remera mpasanga umushoferi w’ivatiri mwishyura Frw 5000, twari abagenzi 4 badufatira i Ntunga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u  Rwanda  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Basanze  abo  bashoferi batwaye  abantu badafite impushya zibemerera kuva ahantu hamwe babajya  ahandi.

Yagize ati ”Muri ziriya modoka harimo izemererwa gufasha abantu bafite impushya kuva  ahantu hamwe bajya ahandi. Hari imodoka zizwi nka Yego Cabs zifasha abantu gukora ingendo, ba nyirazo batanga urutonde rwazo zikaba zizwi kandi na zo zigatwara abantu bafite uruhushya  bahawe na Polisi ariko iyo ubirenzeho urafatwa.

Mu bafashwe hari n’abandi bari basabye impushya ku giti cyabo bisanzwe ariko izo mpushya bazikoresha mu bisa  n’ubucuruzi kuko na bo batwaraga abantu badafite impushya.”

CP Kabera yakomeje avuga ko hari n’abandi bamaze iminsi bafatwa batwara abantu mu buryo butemewe. Yavuze ko amayeri yose bakoresha agenda amenyekana.

Ati ”Polisi yatanze uburyo abantu bakwifashisha bagasaba uruhushya rugasuzumwa basanga ari ngombwa uwarusabye akaruhabwa. Abazajya babirengaho bazajya bafatwa babihanirwe usibye ko nta mpamvu yo guhanwa ahubwo abantu bubahirize amabwiriza uko yakabaye.”

Abafashwe uko ari 18  baganirijwe bagaragarizwa ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nyuma bacibwa amande hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW