Australia: Abatuye mu Ntara ya Victoria bongerewe iminsi ya Guma mu Rugo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatuye mu Ntara ya Victoria muri Australia bashyiriweho iminsi irindwi ya Guma mu Rugo izageza tariki ya 27 Nyakanga 2021 mu rwego rwo kugabanya umubare mwinshi w’abakomeje kwandura virusi ya Delta .

Muri iyi Ntara bitangazwa ko abamaze kwandura iyi virus mu cyumweru kimwe basaga 80 .

Umuyobozi w’iyi Ntara, Daniel Andrews yatangaje ko amabwiriza ya Guma mu Rugo azagumaho mu gihe cyose ubwandu buzakomeza kugaragara mu baturage, avuga ko ibindi bizatangazwa mu gihe iminsi ya Guma mu Rugo yashyizweho izaba irangiye.

Yagize ati “Ishobora kuzamara igihe gito ibintu bigasubira mu buryo gusa hari n’ubwo hajyaho indi Guma mu Rugo.”

Intara ya Victoria, ni Intara ya Kabiri ituwe cyane. Ku wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 habarurwaga 16 mbere y’aho gato bari 13 bafite ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus.

Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abagera kuri miliyoni 25 batuye muri Austarilia bakozweho n’ingaruka za Guma mu Rugo kubera umubare mwinshi w’abandura virus ya Delta.

Sydney, umujyi munini muri iki gihugu akaba n’umurwa mukuru w’Intara ya New South Wales, Guma mu Rugo ho yongereweho ibyumweru bibiri, biteganyijwe ko izageza ku wa 30 Nyakanga 2021.

- Advertisement -

Muri iyi Ntara ho nibura abantu 20 bamaze kwandura ndetse bizeye ko bazatsinda icyorezo ku buryo nta muntu n’umwe uzaba ugifite ubwandu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: Reuters

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW