Barcelona yasabye abakinnyi kugabanyirizwa umushahara ngo Messi ahagume barabyanga

Lionel Messi nyuma y’uko amasezerano ye arangiye mu mpera z’ukwezi gushize, FC Barcelona iracyafite icyizere cyo kumusinyisha amasezerano mashya, gusa abandi bakinnyi banze ko umushahara wabo ukorwaho kugira ngo ikipe ibone ayo kugura uyu mukinnyi.

Abandi bakinnyi bakomeye banze ibyo kugabanyirizwa umushahara ngo Lionel Messi agume muri FC Barcelona

Ahazaza ha Lionel Messi muri FC Barcelona harashidikanywaho nyuma y’amakuru avuga ko aba-star bakomeye b’iyi kipe ‘banze kugabanya umushahara’ kugira ngo ikipe itange amasezerano mashya kuri Messi.

Kuva tariki ya 31 Kamena Messi nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri FC Barcelona ubu ikipe yamwifuza yamutwara ku buntu.

Ibyo bivuze ko uyu mukinyi w’imyaka 34 afite uburenganzira bwo kwinjira mu yindi kipe, Manchester City na Paris Saint-Germain zagaragaje ko zimwifuza.

Birashoboka ko ashobora kuguma muri FC Barcelona. Ibiganiro hagati y’impande zombi ku bijyanye n’amasezerano mashya hari icyizere ko bizagira umusaruro mwiza Messi akaguma i Catalonia.

Ariko, ayo masezerano mashya ashobora guterwa n’ubushake bw’abandi bakomeye muri iyi kipe bahembwa akayabo igihe bakwemera kugabana imishahara yabo ikintu gisa nk’ikidashoboka.

Umunyamakuru Victor Navarro (Sport Witness) avuga ko abantu benshi bakomeye muri iyi kipe badashyigikiye iki gitekerezo, benshi bakaba bakora ku myizerere y’uko ‘hasinywe, hasinywe.’

Umunyamakuru muri Espagne, Guillem Balague yatangaje  ko mu Cyumweru gishize bamwe mu bihangange bya FC Barcelona basabye ko ibiganiro na Messi byakomeza ariko ubu bikaba bitashoboka kuko uyu mukinyi ari muri Copa Amarica.

Balague yatangarije BBC Sport ati: “Barcelona irashaka  igisubizo cyihuse ariko haracyari ibintu byo kuganira andi makuru azamenyekana ku wa Kane.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: The Star

UMUSEKE.RW