Bitunguranye Kwizera Olivier atangaje ko aseze burundu ku mupira w’amaguru

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru, avuga ko hari ibindi agiye gukora.

Kwizera Olivier ni umwe mu barinda izamu b’abahanga ariko wakunze gukemangwa ku myitwarire idahwitse

Isezera rya Kwizera Olivier ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Nta mpamvu iramenyekana yatumye Kwizera Olivier w’imyaka 27 y’amavuko afata icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru kandi yari akiri muto.

Mu minsi mike ishize Kwizera Olivier yahamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Uyu musore w’imyaka 27 ni umunyezamu mwiza ariko wagiye winubirwa n’abafana inshuro nyinshi kubera amakosa yagiye akora akavamo ibitego, cyangwa akerekwa amakarita y’umutuku atari ngombwa.

Yakiniye amakipe arimo Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State na Mbatha Stars zo muri Afurika y’Epfo, Gasogi United na Rayon Sports.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW